1Nyuma y'urupfu rwa ba bahungu babiri ba Aroni bifashe nabi imbere y'Uhoraho, Uhoraho yabwiye Musa ati:
2“Bwira mukuru wawe Aroni ye kujya arenga umwenda ukingirije Icyumba kizira inenge cyane ngo yinjiremo uko ashatse, kuko mboneka mu gicu kiri hejuru y'igipfundikizo cy'Isanduku. Aroni nadakurikiza ayo mabwiriza na we azapfa.”
3Uhoraho akomeza guha Musa aya mabwiriza, yerekeye uko Aroni azajya yinjira mu Cyumba kizira inenge cyane. Ajye abanza ashake ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'isekurume y'intama y'igitambo gikongorwa n'umuriro.
4Ajye yiyuhagira maze yambare imyambaro y'umweru igenewe uwo munsi: ikanzu n'ikabutura, n'umukandara n'ingofero.
5Abisiraheli bajye bamushakira amasekurume y'ihene abiri y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'isekurume y'intama y'igitambo gikongorwa n'umuriro.
6Aroni ajye atamba ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha bye n'iby'umuryango we.
7Hanyuma azane ya masekurume y'ihene yombi imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro,
8azifindire kugira ngo amenye iy'Uhoraho n'iyo kohēra.
9Iy'Uhoraho ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha,
10naho iyo kohēra ayizane imbere y'Ihema ry'Uhoraho ari nzima, kugira ngo ikureho ibyaha by'Abisiraheli maze bayohēre mu butayu.
11Dore uko bizakorwa: igihe Aroni azaba atamba ikimasa cye cyo guhongerera ibyaha bye n'iby'umuryango we,
12ajye akura amakara yaka ku rutambiro ayuzuze icyotezo, afate n'amashyi abiri y'umubavu useye kandi uhumura neza, abijyane mu Cyumba kizira inenge cyane.
13Ashyire umubavu kuri ayo makara imbere y'Uhoraho, maze umwotsi wawo ukingirize igipfundikizo cy'Isanduku irimo ibisate by'amabuye byanditseho Amategeko, bityo ntazapfa.
14Akoze urutoki mu maraso ya cya kimasa, ayatere ku gipfundikizo ku ruhande rumwegereye, hanyuma yongere ayatere imbere y'Isanduku incuro ndwi.
15Yice isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, ajyane amaraso yayo mu Cyumba kizira inenge cyane, ayagenze nk'uko yagenje ay'ikimasa.
16Bityo abe ahumanuye Ihema ryahumanijwe n'uguhumana kw'Abisiraheli, n'ibicumuro n'ibyaha byabo byose. Abigenze atyo kuko Ihema ry'ibonaniro riba hagati y'ubwoko buhumanye.
17Igihe Aroni azaba yinjiye mu Cyumba kizira inenge cyane guhongerera ibyaha bye n'iby'umuryango we n'iby'Abisiraheli bose, ntihakagire undi muntu uba ari mu Ihema ry'ibonaniro.
18Hanyuma asohoke ajye ku rutambiro ruri imbere y'Ihema ry'Uhoraho, afate ku maraso y'ikimasa n'ay'isekurume y'ihene, ayasīge ku mahembe ari mu nguni zarwo kugira ngo aruhumanure.
19Akoze urutoki muri ayo maraso ayatere ku rutambiro incuro ndwi, maze abe aruhanaguyeho uguhumana kw'Abisiraheli, arwegurire Uhoraho.
Ihene yo koherwa20Aroni namara guhumanura Icyumba kizira inenge cyane, n'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, ajye azana ya sekurume y'ihene nzima.
21Arambike ibiganza bye byombi ku mutwe wayo, arondōre amakosa n'ibicumuro n'ibyaha byose by'Abisiraheli, abiyigerekeho, hanyuma ayishyikirize umuntu ugenewe kuyohēra mu butayu.
22Bityo iyo sekurume ijyane ibyaha byabo byose mu kidaturwa.
Nimara kohērwa mu butayu,
23Aroni ajye yinjira mu Ihema ry'ibonaniro, yambure ya myambaro y'umweru yinjiranye mu Cyumba kizira inenge cyane, ayisige mu Ihema.
24Ajye yiyuhagirira mu rugo rwaryo, yambare imyambaro isanzwe y'Umutambyi mukuru, atambe ibitambo bikongorwa n'umuriro, icye n'icy'Abisiraheli bose, ahongerere ibyaha bye n'ibyabo.
25Hanyuma atwikire ku rutambiro n'urugimbu rwa bya bitambo byo guhongerera ibyaha.
26Uwajyanye isekurume yo kohēra ajye amesa imyambaro ye, kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi.
27Bajye batwikira inyuma y'inkambi impu n'inyama n'amayezi bya cya kimasa, na ya sekurume byatambiwe guhongerera ibyaha, amaraso yabyo akajyanwa mu Cyumba kizira inenge cyane.
28Uwabitwitse ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi.
Kubahiriza umunsi w'impongano29Mujye muhora mukurikiza aya mabwiriza: ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa karindwi mujye mwigomwa kurya, mwirinde no kugira umurimo mukora, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe.
30Kuko uwo munsi, Umutambyi mukuru azajya yinjira imbere y'Uhoraho guhongerera ibyaha byanyu byose, kugira ngo muhumanurwe.
31Uwo munsi mujye muruhuka nk'uko mubigenza ku isabato kandi mwigomwe kurya. Mujye muhora mukurikiza ayo mabwiriza.
32Ku munsi w'impongano, umutambyi uzaba asīzwe amavuta akegurirwa Uhoraho kugira ngo abe Umutambyi mukuru asimbure se, ajye yambara imyambaro y'umweru igenewe uwo munsi.
33Ajye ahumanura Icyumba kizira inenge cyane n'ikindi Cyumba cy'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, ajye ahongerera abatambyi n'abandi Bisiraheli.
34Mujye muhora mukurikiza ayo mabwiriza yo guhongerera ibyaha byose by'Abisiraheli buri mwaka.
Aroni akurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.