Zaburi 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwami wiringira Uhoraho

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Uhoraho, umwami yishimira imbaraga zawe,

mbega ukuntu anezezwa n'uko umuha gutsinda!

3Wamuhaye icyo umutima we ushaka,

ntiwigeze umwima icyo yagusabye.

Kuruhuka.

4Koko wamusanganije imigisha,

umutamiriza ikamba ry'izahabu.

5Yagusabye ubugingo urabumuha,

umuha kurama iteka ryose.

6Afite ikuzo ryinshi kubera ko wamuhaye gutsinda,

wamuhundajeho ubuhangange n'icyubahiro.

7Koko imigisha wamuhaye azayihorana iteka,

watumye yishima kuko umuhora iruhande.

8Uhoraho, erega umwami agufitiye icyizere!

Usumbabyose, kubera ineza yawe ntazigera ahungabana!

9Nawe mwami, abanzi bawe bose uzabafata mpiri,

abakwanga ubacakire.

10Igihe uzatunguka uzabatwike nk'itanura,

Uhoraho abatsembe kubera uburakari bwe bukaze,

umuriro ukongora ubarimbure.

11Abana babo uzabatsemba ku isi,

urubyaro rwabo urumare mu bantu.

12Koko bagambiriye kukurwanya,

bacura inama mbi ariko ntibagira icyo bageraho.

13Ahubwo uzatamika imyambi ubarase,

ubarase biruke baguhunge.

14Uhoraho, haguruka n'ingoga,

reka tugusingize turirimbe ibigwi byawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help