Zaburi 112 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ihirwe ry'intungane

1Haleluya!

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

akishimira cyane gukurikiza amabwiriza ye.

2Urubyaro rwe ruzaba ibirangirire mu gihugu,

abakomoka ku muntu w'intungane bazagira umugisha.

3Ubukire n'ubukungu bibarizwa iwe,

ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose.

4Mu mwijima umucyo urasira intungane,

urasira n'abagira imbabazi n'impuhwe n'ubutungane.

5Ni byiza kuba umunyabuntu kandi ukaguriza abandi,

ni byiza no kugira imigenzereze itagira amakemwa.

6Koko umuntu w'intungane ntazigera ahungabana,

ntazigera yibagirana bibaho.

7Inkuru mbi ntizizamutera ubwoba,

afite umutima ukomeye kuko yizera Uhoraho.

8Ntakuka umutima cyangwa ngo agire ubwoba,

amaherezo azishima hejuru y'abanzi be.

9Yagize ubuntu aha abakene ataziganya,

ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose.

Azagira ububasha n'ikuzo,

10abagome nibabibona babishe,

bahekenye amenyo bashireho.

Ibyifuzo by'abagome bizahinduka ubusa!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help