Ibyakozwe n'Intumwa 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Pawulo asubira muri Masedoniya no mu Bugereki

1Iyo midugaruro irangiye Pawulo akoranya abigishwa ba Kristo, abarema umutima maze abasezeraho yerekeza muri Masedoniya.

2Agenderera uturere twose tw'iyo ntara, abwira abantu amagambo menshi yo kubakomeza. Hanyuma agera mu Bugereki

3ahamara amezi atatu. Igihe ashatse gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, atahura ko Abayahudi bafite imigambi yo kumugirira nabi, ni bwo yiyemeje guhindukira ngo anyure muri Masedoniya.

4Sopateri mwene Piro w'i Beroya aramuherekeza, kimwe na Arisitariko na Sekundo b'i Tesaloniki, na Gayo w'i Derube na Timoteyo, kandi yari aherekejwe na Tukiko na Tirofimo bo muri Aziya.

5Abo baratubanjirije badutegerereza i Tirowa.

6Naho twe iminsi mikuru y'imigati idasembuye irangiye dufatira ubwato i Filipi, maze nyuma y'iminsi itatu tubasanga i Tirowa tuhamara iminsi irindwi.

Pawulo asezera ku bavandimwe b'i Tirowa

7Buri bucye ari icyumweru ari wo munsi wa mbere, duteranira hamwe kugira ngo dusangire. Pawulo wari uraye ari bugende yigisha abavandimwe, akomeza no kuganira na bo ageza mu gicuku.

8Mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru twari dukoraniyemo hakaga amatara menshi.

9Umusore umwe witwa Utiko yari yicaye mu idirishya igihe Pawulo yigishaga, bishyize kera uwo musore arahunyiza maze ibitotsi biramutwara, ahanuka mu nzu y'igorofa ya gatatu yidimba hasi bahararura uwapfuye.

10Pawulo aramanuka amwubararaho, amufata mu maboko aravuga ati: “Mwikuka umutima ni muzima!”

11Birangiye Pawulo asubira mu igorofa afata umugati, arawumanyura arafungura. Akomeza kwigisha burinda bucya maze aragenda.

12Naho uwo musore bamujyana imuhira ari mutaraga, amahoro ari yose.

Pawulo yerekeza i Mileto

13Twe dufata ubwato tugenda mbere ya Pawulo twerekeza ahitwa Aso, aho twajyaga kumuvana. Yari ateganyije kujyayo anyuze inzira y'ubutaka.

14Nuko adusanze Aso tumushyira mu bwato, tujyana i Mitulene.

15Bukeye turahava tugera ahateganye n'ikirwa cyitwa Kiyo. Ku munsi ukurikiyeho turambuka tugera i Samo, maze bukeye bwaho tugera i Mileto.

16Pawulo yari yaragennye gukomezanya n'ubwato atanyuze Efezi, kugira ngo adatinda muri Aziya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yeruzalemu, kugira ngo bishobotse yizihirizeyo umunsi mukuru wa Pentekote.

Pawulo asezera ku bakuru b'itorero rya Efezi

17Pawulo ari i Mileto atumiza abakuru b'itorero rya Kristo rya Efezi.

18Bamugezeho arababwira ati: “Muzi uko nabanye namwe igihe cyose kuva nagera muri Aziya.

19Nakoreye Nyagasani niyoroshya ku buryo bwose, mu marira no mu bigeragezo naterwaga n'ubugambanyi bw'Abayahudi.

20Nta cyo nabakinze mu byo nagombaga kubabwira byabagirira akamaro, byose narabibamenyesheje mbigishiriza mu ruhame no mu ngo zanyu.

21Nihanangirije Abayahudi n'abatari Abayahudi ko bakwiriye kwihana bakagarukira Imana, kandi bakemera Umwami wacu Yezu.

22None ubu ngiye i Yeruzalemu mpaswe na Mwuka, ibizambaho ngezeyo simbizi.

23Icyakora muri buri mujyi, Mwuka Muziranenge agenda anyemeza ko ingoyi n'amakuba bintegererejeyo.

24Nyamara ku bwanjye nta cyo bimbwira kubaho cyangwa gupfa, icya ngombwa ni ugushyika aho dusiganirwa kugera, nkanonosora umurimo nahawe na Nyagasani Yezu, ari wo gutangaza Ubutumwa bwiza bw'ubuntu Imana igira.

25“Nagenze muri mwe ntangaza ibyerekeye ubwami bw'Imana, ariko ubu nzi yuko nta n'umwe muri mwe uzongera kunca iryera.

26Ni cyo gitumye uyu munsi mbemeza ko ndi umwere, nta maraso y'umuntu uwo ari we wese ambarwaho,

27kuko nta cyo nabakinze cyerekeye imigambi yose y'Imana ngo ndeke kukibamenyesha.

28Mwite ku mibereho yanyu no ku y'umukumbi wose mwaragijwe na Mwuka Muziranenge. Muragire itorero ry'Imana yaguze amaraso y'Umwana wayo.

29Nzi yuko nimara kugenda impyisi z'ibirura zizabageramo, ntizibabarire umukumbi w'Imana.

30No muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavuga ibifutamye, kugira ngo bayobye abigishwa ba Kristo babigarurire.

31Murabe maso rero kandi mwibuke ko namaze imyaka itatu, ijoro n'amanywa ndatuza kuburira umuntu wese muri mwe, birimo n'amarira.

32“Ubu rero mbaragije Nyagasani n'inyigisho zerekeye ubuntu bwe. Ni we ufite ububasha bwo kububaka ubugingo, no kubaha ku munani yabikiye abantu bose yagize intore ze.

33Nta kintu cy'umuntu wese nigeze ndarikira, cyaba ifeza cyangwa izahabu cyangwa umwambaro.

34Namwe ubwanyu muzi ko ari aya maboko nakoresheje kugira ngo nimare ubukene, mbumare n'abo twari kumwe.

35Mu byo nakoze byose naberetse ko tugomba gushishikara dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye twibuka ibyo Nyagasani Yezu yavuze ati: ‘Gutanga kuzana ihirwe kuruta guhabwa’ ”.

36Pawulo amaze kuvuga atyo, we n'abo bari kumwe bose barapfukama, arasenga.

37Bose baraturika bararira, bamugwa ku ijosi baramusoma.

38Icyabashenguraga cyane ni uko yababwiye ko batazongera kumuca iryera. Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help