Zaburi 121 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho ni umurinzi

1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Amaso yanjye nyahanze ku misozi,

mbese gutabarwa kwanjye kuzava he?

2Gutabarwa kwanjye kuzava ku Uhoraho,

ni We waremye ijuru n'isi.

3Ntazemera ko hagira ikiguhungabanya,

koko ukurinda ntagoheka.

4Dore urinda Abisiraheli ntiyigera agoheka,

koko ntiyigera asinzira.

5Uhoraho ni we ukurinda,

Uhoraho aguhora hafi akakubera ubwugamo.

6Ku manywa izuba ntirizakwica,

nijoro na bwo ukwezi nta cyo kuzagutwara.

7Uhoraho azakurinda ikibi cyose,

azajya arinda ubugingo bwawe.

8Uhoraho azakurinda amajya n'amaza,

akurinde kuva ubu kugeza iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help