1Mana Mugenga wa byose, utugirire imbabazi,
utugirire imbabazi kandi utume amahanga yose akubaha.
2Hagurukira ibihugu by'abanyamahanga,
bihagurukire bimenye ububasha bwawe.
3Uko waduhannye ukabagaragariza ubuziranenge bwawe,
ni na ko ukwiriye kubahana ukatugaragariza ububasha bwawe.
4Uhoraho, nibakumenye nk'uko natwe twakumenye,
nibamenye ko nta Mana yindi ibaho itari wowe.
5Erekana ibimenyetso bishya kandi ukore ibindi bitangaza,
uheshe ikuzo ukuboko kwawe kw'iburyo.
6Erekana umujinya wawe ukwize uburakari bwawe,
tsemba abanzi bacu n'abadukandamiza.
7Gira bwangu wibuke indahiro yawe,
bityo bajye barata ibikorwa byawe bitangaje.
8Umuriro w'uburakari bwawe nutwike abacitse ku icumu,
abatoteza abantu bawe nibarimbuke.
9Janjagura imitwe y'abatware b'amahanga,
bo bibwira bati: “Ni twe turiho twenyine!”
10Ukoranyirize hamwe abakomoka kuri Yakobo,
ubasubize igihugu cyabo nk'uko byari bimeze mbere.
11Uhoraho, babarira abantu bawe bitirirwa izina ryawe,
babarira Isiraheli wagize impfura yawe.
12Girira impuhwe umurwa wawe muziranenge,
girira impuhwe Yeruzalemu wagize uburuhukiro bwawe.
13Kwiza muri Siyoni ibisingizo byawe,
Ingoro yawe uyuzuzemo ikuzo ryawe.
14Garagaza ko ari wowe waremye Isiraheli kuva mu ntangiriro,
uzuza ibyahanuwe mu izina ryawe.
15Uhe abakwizera ibyo wabasezeranyije,
abahanuzi bawe nibabe abanyakuri.
16Uhoraho, umva isengesho ry'abagaragu bawe,
bumve ukurikije umugisha Aroni yahaye abantu bawe.
17Ibyo bizatuma abatuye isi bose bakumenya,
bazamenya ko ari wowe Uhoraho Imana ubuziraherezo.
Ibyerekeye ubushishozi18Igifu cyakira ibyokurya by'amoko yose,
nyamara hari ibikiryohera kuruta ibindi.
19Uko akanwa kamenya guhitamo inyama ziryoshye,
ni na ko umunyabwenge amenya amagambo y'ibinyoma.
20Umunyabwengebuke atera abantu agahinda,
nyamara uw'inararibonye amenya ikimukwiye.
Guhitamo umugore21Umugore yemera umugabo ubonetse wese,
nyamara umugabo ahitamo umugore yitonze.
22Uburanga bw'umugore bushimisha umugabo,
burenze kure ibyo umugabo yifuza byose.
23Iyo arangwa n'umutima mwiza kandi akavugana ituze,
icyo gihe umugabo aba ahirwa kuruta abandi bose.
24Umugabo iyo ashatse umugore aba atangiye gukungahara,
aba abonye umufasha mwiza n'inkingi yishingikiriza.
25Umurima utazitiye wigabizwa n'abajura,
umugabo udafite umugore abari umunyabyago kandi ararindagira.
26Ni nde wakwiringira umujura utagira aho aba,
umujura uva mu mujyi akirukira mu wundi?
27Umuntu umeze atyo ni nk'umugabo utagira aho aba,
ni nk'umugabo urara aho bwije.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.