1Abisiraheli babonye Musa atinze ku musozi bakoranira hamwe basanga Aroni, baramubwira bati: “Turemere imana zo kutuyobora, kuko Musa wa muntu wadukuye mu Misiri, tutazi icyamubayeho.”
2Aroni arabasubiza ati: “Ngaho nimunzanire amaherena y'izahabu abagore banyu n'abakobwa banyu, n'abahungu banyu bambaye ku matwi.”
3Nuko abantu bose biyambura amaherena y'izahabu bari bambaye ku matwi, bayashyira Aroni.
4Arayafata arayashongesha, akoramo ishusho y'ikimasa.
Nuko Abisiraheli baravuga bati: “Dore imana yacu yadukuye mu Misiri.”
5Hanyuma Aroni yubaka urutambiro imbere y'iyo shusho, maze aratangaza ati: “Ejo tuzizihiza umunsi mukuru w'Uhoraho.”
6Bukeye barazinduka, batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, maze baricara bararya baranywa, barangije barahaguruka barakina.
7Uhoraho abwira Musa ati: “Manuka kuko abantu bawe wakuye mu Misiri bacumuye bikomeye.
8Ntibatinze guteshuka inzira nabategetse, biremeye ishusho y'ikimasa mu izahabu iyagijwe barayiramya, bayitambira n'ibitambo ndetse baravuze bati: ‘Dore imana yacu yadukuye mu Misiri!’ ”
9Uhoraho arakomeza ati: “Ndabona bariya bantu ari ibyigomeke.
10None ntugire icyo umbwira, bandakaje reka mbarimbure, naho wowe nzakugire sekuruza w'ubwoko bukomeye.”
11Ariko Musa yinginga Uhoraho Imana ye ngo acururuke, avuga ati: “Uhoraho, ntibikwiye ko urakarira bariya bantu wikuriye mu Misiri ukoresheje ububasha bwawe bukomeye.
12Wituma Abanyamisiri bibwira ko wazaniye ubwoko bwawe kubugirira nabi, ngo ubwicire mu misozi uburimbure. Ca inkoni izamba, we kugirira nabi ubwoko bwawe.
13Ibuka ibyo warahiye abagaragu bawe Aburahamu na Izaki na Yakobo uti: ‘Nzagwiza abazabakomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru. Nzabaha igihugu mwasezeranyijwe, kibe gakondo yabo iteka ryose.’ ”
14Nuko Uhoraho arigarura, ntiyagirira ubwoko bwe nabi nk'uko yari yabivuze.
15Musa amanuka umusozi atwaye mu maboko bya bisate bibiri by'amabuye, byanditsweho Amategeko y'Imana impande zombi.
16Ibyo bisate byari byakozwe n'Imana, kandi n'inyandiko yari ibiriho yari iyayo.
17Yozuwe yumvise urusaku rw'abantu, abwira Musa ati: “Umva induru y'intambara mu nkambi!”
18Musa aramusubiza ati: “Ndumva atari amajwi yo gutsinda cyangwa ayo gutsindwa, ahubwo ndumva ari nk'indirimbo z'ibyishimo!”
19Musa ageze munsi y'umusozi hafi y'inkambi, abona ya shusho y'ikimasa n'abantu bayibyinira, ararakara cyane. Maze atura hasi bya bisate by'amabuye yari afite birajanjagurika.
20Nuko afata ya shusho baremye arayitwika, hanyuma arayisya, ifu ayivanga n'amazi ayaha Abisiraheli barayanywa.
21Musa abaza Aroni ati: “Aba bantu bakugize bate kugira ngo utume bakora icyaha gikomeye gitya?”
22Aroni aramusubiza ati: “Databuja, ntundakarire! Nawe ubwawe uzi neza ko aba bantu bahora bashaka gukora ibibi.
23Baraje barambwira bati: ‘Turemere imana zo kutuyobora, kuko Musa wa muntu wadukuye mu Misiri, tutazi icyamubayeho.’
24Nuko ndababwira nti: ‘Abambaye izahabu nibazizane.’ Na bo bahita bazimpa nzijugunya mu muriro, maze havamo ishusho y'ikimasa!”
Abisiraheli bahanwa25Musa abona ko Aroni yoroheye abantu bagakora ibyo bishakiye, ku buryo abanzi babo babimenye babaseka.
26Nuko Musa ajya imbere y'inkambi aho binjirira, ararangurura ati: “Abari mu ruhande rw'Uhoraho nimuze hano!” Abalevi bose baramusanga.
27Arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli ategetse ko buri wese muri mwe afata inkota ye, akazenguruka mu nkambi hose yica abavandimwe be n'incuti n'abaturanyi!”
28Abalevi bumvira Musa, uwo munsi bica abantu bagera ku bihumbi bitatu.
29Musa abwira Abalevi ati: “Uyu munsi Uhoraho yabiyeguriye, kuko mwemeye kwica abana banyu n'abavandimwe banyu. Ni cyo cyatumye abaha umugisha uyu munsi.”
30Bukeye Musa abwira abantu ati: “Mwakoze icyaha gikomeye, none ngiye kuzamuka nsange Uhoraho mutakambire, ahari yabababarira.”
31Nuko Musa asubirayo atakambira Uhoraho ati: “Koko bariya bantu bakoze icyaha gikomeye, biremera ikigirwamana mu izahabu.
32Icyakora ndakwinginze, ubababarire icyo cyaha bakoze. Niba bidashoboka unsibe mu gitabo cyawe cy'abazima nipfire.”
33Uhoraho aramusubiza ati: “Uwakoze icyaha ni we nsiba mu gitabo cyanjye.
34Naho wowe genda ujyane abantu aho nakubwiye, ndaguha umumarayika wo kubayobora. Ariko igihe nikigera nzabahanira icyaha bakoze.”
35Nuko Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo, abahōra kuramya ya shusho y'ikimasa Aroni yakoze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.