1Kubahiriza Amategeko ni kimwe no gutura amaturo menshi,
gukurikiza amabwiriza ni kimwe no gutamba igitambo cy'umusangiro.
2Kugira neza ni kimwe no gutura ituro ry'ifu y'ingano inoze,
umuntu ufashije umukene aba atambye igitambo cy'umusangiro.
3Kureka icyaha bishimisha Uhoraho,
kureka ikibi ni nk'igitambo cyo guhongerera ibyaha.
4Ntukajye imbere y'Uhoraho udafite amaturo,
koko ibyo biteganywa n'Amategeko.
5Igitambo cy'intungane kiba gitunganye,
impumuro yacyo nziza igera ku Usumbabyose.
6Uhoraho ashima igitambo cy'intungane,
aragishima ntakibagirwe.
7Ujye usingiza Uhoraho ubikuye ku mutima,
ntukagire ubugugu bwo gutanga umuganura w'ibyo wejeje.
8Ibyo utanga byose ujye ubitanga wishimye,
ujye uturana ibyishimo kimwe cya cumi cy'ibyo utunze.
9Ujye uha Uhoraho ukurikije ibyo yaguhaye,
ujye ubikorana umutima ukeye ukurikije uko wifite.
10Koko Uhoraho azakwitura,
ibyo umuhaye azabikuba incuro ndwi.
Umucamanza utabera11Ntugashukashukishe Uhoraho amaturo yawe kuko atazayakira,
ntukishingikirize ku gitambo cy'uburiganya,
12koko rero Uhoraho ni umucamanza utabera.
13Ntabogama ngo arenganye umukene,
yumva isengesho ry'urengana wese.
14Ntiyirengagiza amaganya y'imfubyi,
ntiyirengagiza umupfakazi umutakambiye.
15Yita kandi ku marira atemba ku matama y'umupfakazi,
induru ye irega uwamuteye ayo marira.
Ububasha bw'isengesho16Umuntu ufite ubushake bwo gukorera Uhoraho arashimwa,
isengesho rye rigera mu bicu.
17Isengesho ry'uwicisha bugufi rigera mu bicu,
ntarireka kugeza ubwo rigera mu ijuru.
18Ntahwema kugeza ubwo Usumbabyose amwitaho,
ntahwema kugeza ubwo Usumbabyose arenganura intungane kandi agasakāza ubutabera.
Igihano cy'amahanga19Uhoraho ntazatinda kandi ntazabihanganira,
20ntazabihanganira kugeza ubwo arimbuye abagome,
ntazabihanganira kugeza ubwo ahannye amahanga.
21Ntazabihanganira kugeza ubwo azatsemba abirasi,
ntazabihanganira kugeza ubwo akuyeho ubutegetsi bw'abagome.
22Ntazabihanganira kugeza ubwo azitura buri muntu ibyo yakoze,
azahemba abantu akurikije imigambi yabo.
23Ntazihangana kugeza ubwo azacira urubanza abantu be,
azabanezeza kubera impuhwe ze.
24Imbabazi zigoboka abantu mu gihe cy'akaga,
zibabera nk'imvura igwa mu gihe cy'amapfa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.