Esiteri mu Kigereki F - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Moridekayi yibuka inzozi ze

4[1] Nuko Moridekayi aravuga ati: “Imana ni yo yatumye ibi byose biba.

5[2] Koko rero ndibuka inzozi narose zerekeye ibi byose, kandi nta na kimwe muri byo kibuzemo.

6[3] Narose isōko nto yagūka iba uruzi, nyuma haza urumuri n'izuba n'amazi menshi. Urwo ruzi ni Esiteri umwami yarongoye akamugira Umwamikazi.

7[4] Ibiyoka bibiri binini narose bishushanya jyewe na Hamani,

8[5] amahanga ni abo bose bifatanyije kugira ngo barimbure Abayahudi,

9[6] ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli ni bwo bwatakambiye Imana irabakiza. Nyagasani yakijije abantu be, yadukijije ibyo byago byose, yakoze ibimenyetso n'ibitangaza bitigeze bibaho mu mahanga.

10[7] Ni yo mpamvu Nyagasani yagennye uburyo bubiri butandukanye bwo kubaho, bumwe ku Bayahudi, ubundi ku banyamahanga.

11[8] Nuko umunsi n'isaha biragera, ubwo buryo bwombi burasohozwa. Igihe cyari kigeze kugira ngo Imana isohoze umugambi wayo ku banyamahanga.

12[9] Imana yibutse ubwoko bwayo yitoranyirije, iraburenganura.

13[10] Ni yo mpamvu buri mwaka mu bihe byose bizakurikiraho, Abisiraheli bazajya bakoranira imbere y'Imana ku itariki ya cumi n'enye n'iya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Adari, bakizihiza iyo minsi mu byishimo n'umunezero.”

Umugereka

14[11] Mu mwaka wa kane w'ingoma ya Putolemeyi na Kilewopatira, Dositeyo wiyitaga umutambyi n'Umulevi hamwe n'umuhungu we Putolemeyi, bazanye urwo rwandiko ruvuga iby'iminsi mikuru ya Purimu. Bahamyaga ko ibiri muri urwo rwandiko ari ukuri kandi ko rwasobanuwe na Lisimaki mwene Putolemeyi w'i Yeruzalemu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help