Ibyahishuwe 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwana w'intama n'umuzingo w'igitabo

1Nuko mbona umuzingo w'igitabo mu kiganza cy'iburyo cy'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami. Wari wanditswe imbere n'inyuma, kandi ufungishijwe ibimenyetso birindwi.

2Mbona n'umumarayika w'igihangange, warangururaga ijwi abaza ati: “Ni nde ukwiriye gufungura uyu muzingo w'igitabo, akavanaho ibimenyetso biwufunze?”

3Nuko mu ijuru no ku isi ndetse n'ikuzimu, ntihagira n'umwe ubasha gufungura uwo muzingo w'igitabo ngo awurebemo.

4Ndizwa cyane n'uko hatabonetse n'umwe ukwiriye gufungura uwo muzingo w'igitabo ngo awurebemo.

5Umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Wirira! Dore aratsinze ya ntare yo mu muryango wa Yuda, ari na we gishyitsi cya Dawidi. Ni we ugiye gufungura uwo muzingo w'igitabo, akavanaho ibimenyetso birindwi biwufunze.”

6Nuko mbona Umwana w'intama ari kuri ya ntebe ya cyami rwagati, azengurutswe na bya binyabuzima bine hamwe na ba bakuru. Yasaga n'uwishwe. Yari afite amahembe arindwi n'amaso arindwi, ari byo bya binyamwuka by'Imana byatumwe na yo ku isi yose.

7Nuko Umwana w'intama araza, yakira uwo muzingo w'igitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami.

8Amaze kuwakira, bya binyabugingo bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'intama. Buri wese yari afite inanga n'inzabya za zahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y'intore z'Imana.

9Baririmbaga indirimbo nshya bati:

“Ni wowe ukwiriye kwakira uwo muzingo w'igitabo,

ukwiriye no kuvanaho ibimenyetso biwufunze.

Koko warishwe, amaraso yawe uyacunguza abantu,

wabagaruriye Imana,

wabavanye mu miryango yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose,

wabavanye mu moko yose no mu mahanga yose.

10Wabagize abantu b'ubwami bw'Imana,

wabagize n'abatambyi ngo bakorere Imana yacu,

bityo bazima ingoma bategeke isi.”

11Ndongera ndareba numva ijwi ry'abamarayika, bari benshi cyane, ibihumbi n'ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba bakuru.

12Bavuga cyane bati: “Umwana w'intama wishwe ni we ukwiriye guharirwa ububasha n'ubukungu, n'ubwenge n'imbaraga, n'icyubahiro n'ikuzo no gusingizwa.”

13Nuko numva ibyaremwe byose biri mu ijuru no ku isi n'ikuzimu no mu nyanja, mbese iby'aho byose uko bingana bigira biti:

“Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami

hamwe n'Umwana w'intama,

nibahorane ibisingizo n'icyubahiro,

ikuzo n'ububasha iteka ryose.”

14Bya binyabuzima bine bikikiriza biti: “Amina.” Na ba bakuru bakikubita hasi bakaramya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help