Mwene Siraki 18 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ubuhangange bw'Imana

1Uhoraho ahoraho iteka ryose,

ni we waremye ibiriho byose.

2Uhoraho wenyine ni we ntungane.

4Nta muntu yahaye ububasha bwo kwamamaza ibikorwa bye,

ni nde washobora kugenzura ibikorwa bye bitangaje?

5Ni nde washobora kugereranya ububasha bw'ikuzo rye?

Ni nde washobora kurondora impuhwe ze?

6Nta cyo umuntu ashobora kubigabanyaho cyangwa kubyongeraho,

nta wushobora gusobanukirwa n'ibitangaza by'Uhoraho.

7Iyo umuntu yibwira ko abisobanukiwe neza ni bwo aba abitangiye,

iyo abiretse ntamenya aho yari ageze.

Umuntu ni iki?

8Umuntu ni iki?

Mbese amaze iki?

Ibyiza cyangwa ibibi akora bimaze iki?

9Iyo umuntu abayeho imyaka ijana aba aramye.

10Nyamara ugereranyije n'ibihe bizira iherezo,

iyo myaka ni nk'igitonyanga cy'amazi mu nyanja,

ni nk'akabuye gato mu musenyi mwinshi.

11Ni yo mpamvu Uhoraho yihanganira abantu,

ni yo mpamvu abasesekazaho impuhwe ze.

12Arareba kandi azi ko amaherezo yabo ari mabi,

bityo arushaho kubagirira impuhwe.

13Umuntu agirira impuhwe mugenzi we,

nyamara Uhoraho azigirira abantu bose.

Arabacyaha, akabahana kandi akabigisha,

arabatarura nk'uko umushumba atarura intama ze.

14Agirira impuhwe abemera kwigishwa,

azigirira abitabira Amategeko ye.

Uburyo bwiza bwo gutanga imfashanyo

15Mwana wanjye, ineza yawe ntukayigerekeho incyuro,

nutanga imfashanyo ntukayigerekeho imvugo mbi.

16Mbese urume ntirucubya ubushyuhe?

Ni na ko ijambo ryiza riruta impano.

17Koko rero ijambo ryiza riruta impano,

ibyo byombi ni byo biranga umugiraneza.

18Umupfapfa yamagana umukene nta cyo amuhaye,

impano y'umunyeshyari iriza uyihawe.

Ubushishozi bw'abanyabwenge

19Mbere yo kuvuga ujye ubanza utekereze,

ujye wirinda indwara itaragufata.

20Ujye wisuzuma mbere y'uko ucirwa urubanza,

bityo igihe nikigera uzababarirwa.

21Ujye wicisha bugufi mbere y'uko ufatwa n'indwara,

nukora icyaha ujye wicuza.

22Nuhigira Uhoraho umuhigo ujye uwusohoza,

ntugategereze urupfu kugira ngo uwuhigure.

23Mbere yo guhigira Uhoraho umuhigo ujye ubanza utekereze neza,

ntukabe nk'umuntu ugerageza Uhoraho.

24Ujye wibuka ko Uhoraho ashobora kukurakarira mu bihe byawe bya nyuma,

ujye wibuka ko ashobora kugutererana ntakwiteho.

25Mu gihe ufite ibigutunga bihagije ujye uzirikana n'igihe cy'inzara,

mu bukire bwawe ujye uzirikana ko ushobora gukena ugatindahara.

26Mu munsi umwe ibintu bishobora guhinduka,

Uhoraho ashobora guhindura ibintu bwangu.

27Umunyabwenge ahorana ubushishozi muri byose,

iyo yugarijwe n'icyaha aracyirinda.

28Umubwenge asobanukirwa ibyerekeye ubuhanga,

yubaha umuntu wese ubufite.

29Abantu basobanukirwa imvugo y'abahanga na bo baba abahanga,

abo ni bo baca imigani ihebuje.

Kumenya kwifata

30Ntugatwarwe n'ibyifuzo bibi,

ntugatwarwe n'irari.

31Ntukemere gutwarwa n'ibyifuzo byawe bibi,

ntukabyemere abanzi bawe batazaguhindura urw'amenyo.

32Ntukirohe mu bintu by'iraha,

ujye ubyirinda bitazagusiga iheruheru.

33Ntukinezeze ufata imyenda,

ntukinezeze kandi ari nta cyo ufite.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help