Ukuvanwa mu Misri 28 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibyerekeye imyambaro y'abatambyi

1“Uzahamagare mukuru wawe Aroni n'abahungu be Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, ubatoranye mu bandi Bisiraheli kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi.

2Uzadodeshereze mukuru wawe Aroni imyambaro igenewe uwo murimo imuhesha icyubahiro.

3Uzabwire abahanga mu kudoda bose nahaye ubwenge, badodere Aroni imyambaro azambara anyiyegurira kugira ngo akore umurimo w'ubutambyi.

4Imyambaro bazadoda ni iyi: agafuka ko mu gituza n'igishura, n'ikanzu ngufi n'ikanzu ndende iboshye, n'ingofero n'umukandara. Iyo myambaro igenewe umurimo w'ubutambyi bazayidodere mukuru wawe Aroni n'abahungu be, kugira ngo bankorere uwo murimo.

5Abadozi bazakoreshe ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru n'ubukozwe mu izahabu.

Igishura(Kuv 39.1-7)

6“Abo bahanga bazadode igishura mu mwenda uboshywe mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze n'ubw'izahabu.

7Bazashyire imishumi ibiri ku mitwe yacyo yombi yo kugifatisha ku ntugu.

8Bazadode umukandara wo kugikenyeza mu mwenda umeze nk'uwadozwemo igishura.

9Muzafate amabuye abiri y'agaciro yitwa onigisi, muyandikeho amazina ya bene Yakobo.

10Amazina atandatu ku ibuye rimwe, andi atandatu ku rindi nk'uko bakurikirana mu mavuka.

11Umubāji w'amabuye azandike ayo mazina kuri ayo mabuye yombi nk'uko bakora ikashe, muyafungire mu tuzingiti tw'izahabu.

12Muzayafatishe ku mishumi y'igishura abe urwibutso rw'imiryango y'Abisiraheli. Bityo uko Aroni aje imbere yanjye nzajya mbona ayo mazina ku ntugu ze, maze mbibuke.

13Muzacure udukondo mu izahabu,

14hanyuma mubohe udushumi tubiri mu budodo bw'izahabu inoze tumeze nk'imigozi, maze mudufunge muri utwo dukondo.

Agafuka ko mu gituza(Kuv 39.8-21)

15“Abahanga mu kudoda bazadode agafuka ko mu gituza cy'umutambyi, azatwaramo ibikoresho byo gukemura ibibazo. Bazakadode mu mwenda umeze nk'uw'igishura, w'ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, n'ubw'umweru bukaraze n'ubw'izahabu.

16Kazabe gakubiranyije kandi gafite impande enye zingana, buri ruhande rufite santimetero makumyabiri n'ebyiri.

17Muzagatakeho imisitari ine y'amabuye y'agaciro. Ku musitari wa mbere muzatakeho ayitwa rubi na topazi na emerodi,

18ku musitari wa kabiri muzatakeho malashita na safiro na diyama,

19ku musitari wa gatatu muzatakeho yasenti na agata na ametisito,

20naho ku musitari wa kane muzatakeho kirizolito na onigisi na yasipi. Buri buye rifungirwe mu kazingiti k'izahabu.

21Kuri buri buye muzandikeho izina ry'umwe muri bene Yakobo nk'uko bakora ikashe, ayo mabuye ashushanye imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli.

22Ako gafuka muzakabohere udushumi mu budodo bw'izahabu inoze tumeze nk'imigozi.

23Muzagacurire udukondo tubiri tw'izahabu mudutere ku mitwe yako yombi yo hejuru,

24maze mudufungireho utwo dushumi twombi.

25Indi mitwe y'utwo dushumi muzayifunge ku tuzingiti duteye ku mishumi y'igishura, bityo agafuka kazabe ku ruhande rw'imbere rwacyo.

26Muzacure utundi dukondo tubiri tw'izahabu, mudutere ku mitwe yo hasi y'agafuka ahegereye igishura.

27Muzacure n'utundi dukondo tubiri tw'izahabu, mudutere ku musozo w'igishura aho imishumi yacyo itereye, hejuru y'umukandara bagikenyeza.

28Utwo dukondo tw'agafuka n'utwo hejuru y'umukandara w'igishura, muzadufatanyishe agashumi k'isine kugira ngo ako gafuka kagume hamwe.

29“Aroni najya yinjira mu cyumba kizira inenge, ajye yambara ku gituza ako gafuka ko gukemura ibibazo, kariho n'amazina y'imiryango y'Abisiraheli. Bityo nanjye Uhoraho nzajya nibuka ubwoko bwanjye.

30Uzashyire muri ako gafuka Urimu na Tumimu, kugira ngo bibe ku gituza cya Aroni igihe cyose yinjiye imbere yanjye, bityo azahore afite ibikoresho byo gukemura ibibazo by'Abisiraheli.

Indi myambaro y'abatambyi(Kuv 39.22-31)

31“Muzadode ikanzu mu mwenda w'isine yo kwambariraho igishura,

32mubohe n'umusozo ukomeye wo gushyira ku ijosi ryayo kugira ngo itazacika.

33-34Ku musozo wayo wo hasi muzahazengurutse incunda zimeze nk'amapera, ziboshye mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, kandi hagati y'incunda n'indi muzashyireho amayugi y'izahabu.

35Aroni ajye yambara iyo kanzu uko agiye gukora umurimo w'ubutambyi. Uko yinjiye imbere yanjye mu Cyumba kizira inenge n'uko asohotsemo, ayo mayugi azajegera nyumve ne kumwica.

36“Muzacure agasate k'izahabu inoze maze mwandikeho ngo ‘Uweguriwe Uhoraho’, nk'uko bakora ikashe.

37Muzagafunge imbere ku ngofero mukoresheje umushumi w'isine.

38Ako gasate Aroni ajye agatamiriza, nihaboneka ibidatunganye mu byo Abisiraheli bazanyegurira, Aroni nabibababarira nanjye nzabyemera.

39“Muzadode ikanzu ndende mu mwenda w'umweru n'ingofero mu mwenda w'umweru, mufume n'umukandara.

40Abahungu ba Aroni na bo muzabadodere amakanzu n'imikandara, n'ingofero bibahesha icyubahiro.

41Iyo myambaro uzayambike mukuru wawe Aroni n'abahungu be, ubasīge amavuta ubashyire ku murimo bashinzwe, bityo uzaba ubanyeguriye ngo bankorere umurimo w'ubutambyi.

42Muzabadodere amakabutura y'umweru kugira ngo baterekana ubwambure bwabo.

43Aroni n'abahungu be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu Ihema ry'ibonaniro cyangwa kwegera urutambiro, cyangwa bakora umurimo wabo w'ubutambyi mu Cyumba kizira inenge, bityo be gupfa bazize kwerekana ubwambure bwabo. Iryo ni itegeko ridakuka kuri Aroni no ku bazamukomokaho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help