Ibyakozwe n'Intumwa 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Sawuli yemera Yezu(Intu 22.6-16; 26.12-18)

1Sawuli we nta kindi yahozaga ku rurimi kitari ugukangisha abigishwa ba Nyagasani ko bicwa. Nuko ajya ku Mutambyi mukuru,

2amusaba inzandiko zo gushyikiriza abakuru b'insengero z'Abayahudi z'i Damasi, kugira ngo nabonayo abayobotse inzira ya Yezu, baba abagabo cyangwa abagore, bose abafate abazane i Yeruzalemu.

3Ari mu nzira agenda agiye kugera i Damasi, agiye kubona abona agoswe n'umucyo uvuye mu ijuru.

4Yitura hasi, yumva ijwi ry'umuhamagara ati: “Sawuli! Sawuli! Untotereza iki?”

5Arabaza ati: “Uri nde Nyagasani?”

Yumva usubiza ati: “Ndi Yezu uwo utoteza.

6Ariko haguruka ujye mu mujyi, uzahabwirirwa icyo ugomba gukora.”

7Abagabo bagendanaga na Sawuli bari bahagaze badakoma. Bumvaga ijwi ariko ntibabone uvuga.

8Sawuli arabaduka, maze abumbuye amaso ntiyabona. Nuko baramurandata bamujyana i Damasi.

9Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.

10I Damasi rero hakaba umwigishwa wa Kristo witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera aramuhamagara ati: “Ananiya!”

Undi arasubiza ati: “Karame Nyagasani.”

11Nyagasani aramubwira ati: “Haguruka ujye ku muhanda witwa Ugororotse, ugere kwa Yuda ubazeyo umuntu witwa Sawuli ukomoka i Tarisi. Ubu arasenga.

12Amaze kubonekerwa abona umuntu witwa Ananiya yinjira, akamurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.”

13Ananiya arasubiza ati: “Nyagasani, numvise benshi bavuga iby'uwo mugabo, ukuntu yagiriye nabi intore zawe z'i Yeruzalemu.

14None dore yaje ino ahawe uburenganzira n'abakuru bo mu batambyi, kugira ngo afate abantu bose basenga mu izina ryawe.”

15Ariko Nyagasani abwira Ananiya ati: “Genda kuko uwo muntu ari igikoresho nitoranyirije kugira ngo amenyekanishe mu mahanga, no mu bami bayo no mu rubyaro rwa Isiraheli.

16Nanjye nzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa ari jye ahorwa.”

17Nuko Ananiya aragenda. Ageze mu nzu arambika ibiganza kuri Sawuli, aramubwira ati: “Muvandimwe Sawuli, Nyagasani wakubonekeye uri mu nzira uza ino, akuntumyeho kugira ngo uhumuke kandi wuzuzwe Mwuka Muziranenge.”

18Muri ako kanya utuntu dusa n'udushishwa dutunguka ku maso ye, tugwa hasi maze abona yongeye kureba. Arahaguruka arabatizwa.

19Amaze kurya, abona intege.

Sawuli atangaza ibya Yezu i Damasi

Sawuli amarana iminsi n'abigishwa ba Kristo bari i Damasi.

20Ahita atangira kwamamaza ibya Yezu mu nsengero z'Abayahudi, avuga ko ari we Mwana w'Imana.

21Abamwumvaga bose baratangaraga, bakabaza bati: “Mbese uyu si we watsembaga abasenga mu izina rya Yezu b'i Yeruzalemu? None se kandi ntiyazanywe hano no kugira ngo abafate abajyane, abashyikirize abakuru bo mu batambyi?”

22Nyamara Sawuli arushaho kunguka ububasha, agatsinda impaka Abayahudi bari batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ari we Kristo.

23Hashize iminsi myinshi Abayahudi bajya inama yo kwica Sawuli.

24Nyamara Sawuli amenya uwo mugambi wabo. Barindaga amarembo y'umujyi ijoro n'amanywa kugira ngo babone uko bamwica.

25Ariko abigishwa be bamucikisha nijoro, bamwururukiriza ku rukuta rw'umujyi bamumanuriye mu gitebo.

Sawuli i Yeruzalemu

26Sawuli ageze i Yeruzalemu agerageza kwifatanya n'abigishwa ba Kristo. Nyamara bose baramutinya ntibamushira amakenga, kuko batemeraga ko yabaye umwigishwa we koko.

27Nuko Barinaba aramujyana amushyikiriza Intumwa za Kristo, azitekerereza uko Sawuli yabonekewe na Nyagasani mu nzira akavugana na we. Ababwira n'uburyo Sawuli yigishije mu izina rya Yezu i Damasi, ashize amanga.

28Nuko Sawuli agumana na bo, akagendagenda hose i Yeruzalemu nta cyo yikanga, ari na ko atangaza ibya Nyagasani ashize amanga.

29Yaganiraga n'Abayahudi bavugaga ikigereki ndetse akajya impaka na bo, ariko bo bagashaka kumwica.

30Abavandimwe babimenye baramuherekeza bamugeza i Kayizariya, maze bamwohereza i Tarisi.

31Ubwo abagize Umuryango wa Kristo bari bafite amahoro muri Yudeya hose, no muri Galileya no muri Samariya. Bityo barakomera bagumya kubaha Nyagasani, bariyongera bafashijwe na Mwuka Muziranenge.

Eneya akira ubumuga

32Ubwo Petero yagendagendaga igihugu cyose, igihe kimwe ajya gusura intore z'Imana zari zituye i Lida.

33Ahasanga umugabo witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atava mu buriri kubera ubumuga.

34Petero aramubwira ati: “Eneya, Yezu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.”

Uwo mwanya arahaguruka.

35Abaturage bose b'i Lida n'abo mu kibaya cya Sharoni babibonye, bayoboka Nyagasani.

Tabita azuka

36I Yope hari umwigishwakazi wa Kristo witwaga Tabita (mu kigereki ni Doruka, risobanurwa ngo “ingeragere”). Uwo mugore yahoraga agira neza kandi agafasha abakene.

37Muri iyo minsi aza gufatwa n'indwara maze arapfa. Bamaze kūhagira umurambo, bawuryamisha mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru.

38Abigishwa ba Kristo b'i Yope bumvise yuko Petero ari i Lida bugufi bw'i Yope, bamutumaho abagabo babiri baramwinginga bati: “Nyamuneka, ntutindiganye kuza iwacu!”

39Nuko Petero arahaguruka ajyana na bo. Ahageze bamujyana muri cya cyumba cyo hejuru. Abapfakazi bose bari bamukikije barira, bamwereka amakanzu n'amakote Doruka yabadodeye akiriho.

40Nuko Petero arabaheza bose maze arapfukama arasenga. Ni ko kugana ku murambo aravuga ati: “Tabita, haguruka!”

Tabita abumbura amaso, maze abonye Petero areguka aricara.

41Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa, ahamagaza intore z'Imana zarimo ba bapfakazi, amubashyikiriza ari muzima.

42Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani.

43Nuko Petero amara iminsi myinshi i Yope, acumbitse ku mukannyi witwa Simoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help