1Dawidi akoranya ingabo ze azigabanyamo imitwe, ayiha abatware b'ibihumbi n'ab'amagana.
2Umutwe umwe uyoborwa na Yowabu mwene Seruya, undi uyoborwa na mukuru we Abishayi, uwa gatatu uyoborwa na Itayi w'Umunyagati. Dawidi arababwira ati: “Nanjye ubwanjye nzatabarana namwe.”
3Ariko ingabo ze ziramusubiza ziti: “Ntugomba gutabarana natwe! Turamutse duhunze abanzi bacu ntibatwitaho, ndetse n'iyo twapfamo kimwe cya kabiri ntibabyitaho. Ni wowe bashaka kuko uhwanye n'ingabo ibihumbi icumi zo muri twe. None ibyiza ni uko waguma muri uyu mujyi ukajya udutera inkunga.”
4Umwami arababwira ati: “Icyo muhisemo ni cyo nkora.” Nuko ahagarara ku irembo ry'umujyi ingabo zimunyura imbere zitabaye, zigabanyijwe mu mitwe y'amagana n'iy'ibihumbi.
5Umwami ategeka Yowabu na Abishayi na Itayi ati: “Ndabinginze ntimuzagire icyo mutwara uwo musore Abusalomu.” Ingabo zose zumva umwami aha abo batware iryo tegeko.
6Nuko ingabo ziratabara, zijya gutera iz'Abisiraheli bashyigikiye Abusalomu, zisakiranira mu ishyamba rya Efurayimu.
7Ingabo za Dawidi zitsinda iz'Abisiraheli, uwo munsi zibicamo abantu ibihumbi makumyabiri.
8Intambara ikwira muri ako karere kose, ku buryo abazimiriye mu ishyamba bagapfa, baruse ubwinshi abishwe n'ingabo za Dawidi.
9Abusalomu ahubirana n'ingabo za Dawidi ari ku nyumbu ye, arayirukansa ica munsi y'igiti kinini gifite amashami menshi, maze umutwe we ufatwa mu mashami yacyo, inyumbu irakomeza Abusalomu asigara anagana.
10Umwe mu ngabo za Dawidi aramubona ajya kubwira Yowabu ati: “Nabonye Abusalomu anagana mu giti.”
11Yowabu aramubwira ati: “Niba wamubonye kuki utahise umutsinda aho? Ubu simba nguhaye ibikoroto icumi by'ifeza n'umukandara?”
12Undi aramusubiza ati: “Kabone n'iyo wampa ibikoroto igihumbi by'ifeza sinakwica umwana w'umwami, kuko twiyumviye umwami ababwira wowe na Abishayi na Itayi ati: ‘Muramenye ntimuzagire icyo mutwara uwo musore Abusalomu.’
13N'iyo nkora ishyano nkamwica, umwami ntiyari kubiyoberwa kandi nawe wari kunyigarika!”
14Yowabu aramubwira ati: “Singiye gukomeza guta igihe mvugana nawe.” Ni ko gufata amacumu atatu, aragenda ayatikura Abusalomu mu mutima aho yanaganaga ku giti akiri muzima.
15Nuko abasore icumi bari batwaje Yowabu intwaro begera Abusalomu baramwica.
16Yowabu ategeka ko bavuza ihembe rihagarika intambara, ingabo ze zireka gukurikirana Abisiraheli.
17Bafata umurambo wa Abusalomu bawujugunya mu rwobo aho mu ishyamba, bawurundaho amabuye menshi. Abisiraheli bose barahunga buri wese ajya iwe.
18Abusalomu akiriho yari yarashingishije inkingi y'ibuye mu Gikombe cyitwa icy'umwami, kuko yibwiraga ati: “Nta gahungu mfite bazanyibukiraho.” Ni cyo cyatumye iyo nkingi ayiha izina rye, na n'ubu yitwa “Urwibutso rwa Abusalomu.”
Dawidi abikirwa Abusalomu19Ahimāsi mwene Sadoki abwira Yowabu ati: “Reka nihute njye kubwira umwami inkuru nziza, ko Uhoraho yamukijije abanzi be.”
20Ariko Yowabu aramubwira ati: “Ntujyeyo uyu munsi, kuko nta nkuru nziza waba ujyanye kubera urupfu rw'umwana w'umwami, ahubwo ureke uzajyeyo undi munsi.”
21Yowabu abwira umugaragu we w'Umunyakushi ngo ajye kubwira umwami ibyo yabonye, uwo mugaragu yunama imbere ya Yowabu, ahita yiruka.
22Ariko Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati: “Uko byamera kose, nanjye reka nkurikire uriya Munyakushi.”
Yowabu aramubwira ati: “Urajyanwa n'iki mwana wanjye, ko iyo atari inkuru yo kubarwa kugira ngo uyishimirwe?”
23Na we ati: “Uko byamera kose reka ngende!”
Yowabu ati: “Ngaho genda!” Ahimāsi ariruka anyura mu nzira yo mu kibaya cya Yorodani, maze aca kuri wa Munyakushi.
24Icyo gihe Dawidi yari yicaye mu kirongozi cy'umunara hagati y'inzugi zombi, umurinzi w'irembo yurira urukuta ajya ku munara, abona umuntu aje yiruka ari wenyine.
25Abibwiye umwami, umwami aravuga ati: “Niba aje wenyine azanye inkuru nziza.” Uwo muntu akomeza kuza yigira hafi.
26Uwo murinzi abona undi muntu aje yiruka ari wenyine, abibwira uwakingaga irembo. Umwami aravuga ati: “Ubwo na we azanye inkuru nziza.”
27Umurinzi aravuga ati: “Umuntu wa mbere ndabona yiruka nka Ahimāsi mwene Sadoki.”
Umwami ati: “Ni umuntu mwiza, ubwo azanye amakuru meza.”
28Ahimāsi ageze hafi ararangurura abwira umwami ati: “Ni amahoro!” Nuko amwikubita imbere yubamye ati: “Uhoraho Imana yawe asingizwe, yagukijije abari baguhagurukiye nyagasani.”
29Umwami aramubaza ati: “Uwo musore Abusalomu yaba ari amahoro?”
Ahimāsi aramusubiza ati: “Nyagasani, ubwo umugaragu wawe Yowabu yanyoherezaga hari abantu benshi banyuranagamo, sinashoboye kumenya ibyabaye.”
30Umwami aramubwira ati: “Igirayo, ube uhagaze hariya.” Ahimāsi yigirayo arahagarara.
31Wa Munyakushi na we aba arahageze, aravuga ati: “Nyagasani, nkuzaniye inkuru nziza. Uyu munsi Uhoraho yagukijije abari baguhagurukiye bose!”
32Umwami aramubaza ati: “Uwo musore Abusalomu, yaba ari amahoro?”
Aramusubiza ati: “Nyagasani, ibyabaye kuri uwo musore birakaba ku banzi bawe, mbese no ku bahagurukiye kukugirira nabi bose!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.