1Koko rero umwuka wawe udapfa uri mu biremwa byose.
2Nyagasani, ukosora buhoro buhoro abacumuye,
urababurira ukabibutsa ibicumuro byabo,
urabibutsa kugira ngo bareke ibibi bakugarukire.
Imana yoroshya ibihano by'Abanyakanāni3Abari batuye igihugu wiyeguriye warabanze,
4warabanze kubera ibikorwa byabo biteye ishozi,
bakoraga iby'ubupfumu n'imihango izira.
5Abo bantu bicaga abana babo nta mbabazi,
bakoraga ibirori bakarya inyama z'abantu bakanywa n'amaraso.
6Abo babyeyi bica ibibondo bidashoboye kwirengera,
washatse ko batsembwa na ba sekuruza,
7washatse ko igihugu ukunda kuruta ibindi giturwa n'abakwiriye kuba abana b'Imana.
8Nyamara abo na bo wabagiriye imbabazi kuko bari abantu,
wohereje inzuki zibanziriza ingabo zawe,
warazohereje ngo zibarimbure buhoro buhoro.
9Abo bagome washoboraga kubagabiza intungane ku rugamba,
washoboraga guhera ko ubatsembesha inyamaswa z'inkazi ukoresheje itegeko ritababarira.
10Nyamara wabahannye buhoro buhoro,
wabahaye igihe cyo kwihana.
Ntiwari uyobewe ko kamere yabo ari mbi,
ntiwari uyobewe ko bavutse ari abagome kandi badashobora guhindura imico,
11koko ni ubwoko bwavumwe kuva mu ntangiriro.
Niba warabaretse ntubahanire ibicumuro byabo,
ntibyatewe n'uko hari uwo watinyaga.
Impamvu yatumye Imana iborohera12Ni nde watinyuka kukubaza ati: “Wakoze ibiki?”
Ni nde wakwanga icyemezo cyawe?
Ni nde uzakuregera ko warimbuye amahanga wiremeye?
Ni nde wabasha guhinguka imbere yawe arengera abagome?
13Nta yindi mana uretse wowe yakwita kuri bose,
imana wakwereka ko uca imanza z'ukuri.
14Nta n'umwami cyangwa umutegetsi n'umwe,
umwami wahangara kurengera abo wahannye.
15Koko uri intungane kandi ibyaremwe byose ubitegekana ubutabera,
guhana udakwiye guhanwa biciye ukubiri n'ububasha bwawe.
16Imbaraga zawe ni zo sōko y'ubutabera,
uri umutegetsi w'ibyaremwe byose kandi ubyitaho byose.
17Ugaragaza imbaraga zawe,
uzigaragaza iyo abantu bahinyuye ububasha bwawe,
uhana abirata ko bazi ububasha bwawe kandi babusuzugura.
18Nyamara uri Nyirububasha,
udutegekesha ubwiyoroshye n'imbabazi,
ukoresha ububasha bwawe igihe cyose ubishatse.
Imana yigisha Abisiraheli19Wigishije abantu bawe ko intungane igomba kuba incuti y'abantu,
wahaye abana bawe icyizere,
wabahaye icyizere cy'uko bamaze gucumura bashobora kwihana.
20Igihe wahanaga abanzi b'abana bawe waraboroheye,
waraboroheye nubwo bari bakwiye gupfa,
wabahaye igihe n'uburyo bwo kwihana ibibi byabo.
21Nyamara abantu bawe wabahannye bikomeye,
warabahannye nubwo wari waragiranye amasezerano na ba sekuruza.
22Iyo uhana abanzi bacu mu bwiyoroshye uba utwigisha,
uba utwigisha kugira ngo tuzirikane imbabazi zawe igihe duca imanza,
bityo igihe uducira imanza twiringire impuhwe zawe.
Igihano cy'abasenga inyamaswa23Wahannye abigometse bitewe n'ubupfapfa bwabo,
warabahannye kubera ibikorwa byabo biteye ishozi.
24Koko barateshutse bakurikira inzira itari iy'ukuri,
barateshutse basenga inyamaswa zigayitse kurusha izindi,
bashutswe nk'abana bato bataragira ubwenge.
25Wabahaye igihano nk'icy'abana bato,
icyo gihano cyatumye bakorwa n'isoni.
26Nyamara abasuzuguye icyo gihano cyoroheje,
abo Imana yabahanishije igihano gikomeye.
27Bamaze guhanwa kubera ibyo bikōko bibwiraga ko ari imana,
bamenye ko Imana y'ukuri ari iyo bari baranze kwemera,
ni cyo cyatumye bahabwa igihano gikomeye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.