1Birashoboka ko muri mwe haboneka umuhanuzi cyangwa ubonekerwa mu nzozi, akababwira ko hazabaho igitangaza runaka,
2cyo kubemeza kuyoboka izindi mana mutigeze kumenya. Nubwo icyo gitangaza cyabaho,
3ntikigatume mugenza nk'uko yababwiye. Uhoraho Imana yanyu azaba abagerageza, kugira ngo arebe ko mumukunda n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose.
4Mujye muyoboka Uhoraho Imana yanyu mumwubahe, mwubahirize amabwiriza ye, mumwumvire mumukorere, mubane na we akaramata.
5Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu ubonekerwa mu nzozi, muzamwice mumuziza ko azaba ababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabacunguye akabakura mu Misiri aho mwari inkoreragahato. Muzice uwo muntu washakaga gutuma mutagenza nk'uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse. Bityo muzakure ikibi muri mwe.
6Birashoboka ko umuvandimwe wawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugore upfumbase, cyangwa incuti yawe magara, yakoshya rwihishwa gusenga izindi mana, wowe na ba sokuruza mutigeze kumenya.
7Zishobora kuba iz'amahanga muhana imbibi, cyangwa iz'andi mahanga yose yo ku isi.
8Ntukemerere uwo muntu ko akoshya, ntukamutege amatwi, ntukamugirire impuhwe, ntukamubabarire kandi ntukamurengere.
9Ntihakagire ikikubuza kumwica. Ujye uba ari wowe ubanza kumutera ibuye, maze abandi bantu bose bakurikireho.
10Muzamwicishe amabuye kuko azaba yabashutse kugira ngo mwimūre Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato.
11Abisiraheli bose bazumva ko mwamwishe batinye, he kuzagira undi ucumura nk'uwo muntu.
12Birashoboka ko mwazumva amakuru aturutse muri umwe mu mijyi Uhoraho Imana yanyu azabaha guturamo, avuga ko
13hari abantu b'ibyohe bo mu Bisiraheli, bashuka abo mu mujyi wabo kugira ngo bajye gukorera izindi mana mutigeze kumenya.
14Nimwumva impuha nk'izo muzabikurikirane, mubibaririze mubigenzure mwitonze. Nimusanga bifite ishingiro ko icyo kizira kizaba cyakozwe koko,
15ntihakagire ikibabuza kumarira ku icumu ab'uwo mujyi bose n'amatungo yabo. Muzatsembe uwo mujyi n'ibiwurimo byose.
16Ibyo ab'uwo mujyi batunze byose muzabiteranyirize hamwe ku karubanda, mubitwikane n'uwo mujyi wose bibe nk'igitambo gitwikiwe Uhoraho Imana yanyu. Uwo mujyi ntuzongere kubakwa, uzahore ari amatongo iteka.
17Ntimuzagire ibyo mwisahurira mu bikwiriye gutwikwa, ni bwo Uhoraho azashira uburakari, abagirire impuhwe n'imbabazi kandi abagwize nk'uko yarahiriye ba sokuruza.
18Mujye mwumvira Uhoraho Imana yanyu, mwubahirize amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi, mukore ibimutunganiye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.