Ezekiyeli 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ezekiyeli atumwa ku Bisiraheli

1Uwamvugishaga arambwira ati: “Yewe muntu, haguruka ngire icyo nkubwira.”

2Akivuga iryo jambo Mwuka w'Imana anyinjiramo mbasha guhaguruka. Nuko ntangira gutega amatwi umvugisha.

3Arambwira ati: “Yewe muntu, ngutumye ku Bisiraheli banyigometseho nk'uko ba sekuruza babigenje kugeza na n'ubu.

4Ngutumye rero kuri abo banyagasuzuguro binangiye. Uzababwire uti: ‘Uku ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’

5Bakumva cyangwa batakumva, nibura bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi, nubwo ari abantu b'ibyigomeke.

6“Yewe muntu, uramenye ntuzabatinye cyangwa ngo utinyishwe n'amagambo yabo. Bazakurwanya umere nk'uri mu mahwa cyangwa uwicaye hejuru y'indyanishamurizo. Ntuzatinyishwe n'amagambo yabo cyangwa imyifatire yabo, kuko ari abantu b'ibyigomeke.

7Bakumva cyangwa batakumva kuko ari abantu b'ibyigomeke, uzabagezeho ubutumwa nguhaye.

8“Yewe muntu, umva icyo nkubwira: uramenye ntuzabe icyigomeke nka bo, ahubwo asama maze urye icyo ngiye kuguha.”

9Ngo ndebe mbona ukuboko kunyerekejweho, gufashe umuzingo w'igitabo.

10Nuko icyo gitabo akiramburira imbere yanjye. Cyari cyanditswemo imbere n'inyuma amagambo y'amaganya n'ishavu n'imiborogo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help