Ukuvanwa mu Misri 36 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1None rero Besalēli na Oholiyabu bazakore ibyagenewe Ihema ry'Uhoraho nk'uko yabitegetse, bazafashwe n'abandi bahanga b'abanyabukorikori bose Uhoraho yahaye ubuhanga bwo kubikora.”

Abantu bazana impano

2Musa ahamagara Besalēli na Oholiyabu n'abandi Uhoraho yahaye ubuhanga bari babyitabiriye, batangira iyo mirimo.

3Musa abaha ibikoresho byose Abisiraheli bari batanze byo gukoresha Ihema. Ariko buri gitondo abantu bakomeje kuzana ibindi bikoresho, babiha Musa ho amaturo y'ubushake,

4kugeza ubwo abahanga bakoraga iby'Ihema bagiye

5kumubwira bati: “Abantu bazanye ibikoresho bisāze ibikenewe kugira ngo dukore ibyo Uhoraho yategetse!”

6Musa ategeka gutangaza mu nkambi yose ko abagabo n'abagore badakomeza kuzana umusanzu wo gukoresha Ihema. Nuko barekera aho kuwuzana.

7Bari batanze ibirenze ibikenewe kugira ngo imirimo yagombaga gukorwa irangire.

Ihema ry'Imana(Kuv 26.1-37)

8Abahanga bashinzwe gukora Ihema badoze imyenda icumi iboshywe mu budodo bw'umweru bukaraze, no mu bw'isine no mu bw'umuhemba no mu bw'umutuku, bafumaho abakerubi.

9Buri mwenda wari ufite uburebure bwa metero cumi n'ebyiri, n'ubugari bwa metero imwe na santimetero mirongo inani.

10Bafatanya imyenda itanu ukwayo, n'indi itanu ukwayo, bityo bagira imyenda ibiri minini.

11-12Ku musozo umwe wa buri mwenda munini, bateraho udukondo mirongo itanu tw'udutambaro tw'isine.

13Ku musozo wundi wa buri mwenda, bateraho udukonzo mirongo itanu bacuze mu izahabu, kugira ngo dufatanye iyo myenda yombi. Bityo Ihema rifungwa nk'umwenda umwe.

14Hanyuma baboha mu bwoya bw'ihene imyenda cumi n'umwe yo gusakara iryo Hema.

15Buri mwenda wari ufite metero cumi n'eshatu, kuri metero imwe na santimetero mirongo inani.

16Bafatanyije imyenda itanu ukwayo, n'indi itandatu ukwayo, bityo bagira imyenda ibiri minini.

17Bashyira udukondo mirongo itanu ku musozo umwe wa buri mwenda munini.

18Bacura mu muringa udukonzo mirongo itanu two gufatanya iyo myenda, kugira ngo Ihema rifatane.

19Bafatanya impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku, bafatanya n'izindi mpu z'agaciro zo gusakaza Ihema.

20Babāza mu mbaho z'iminyinya ibizingiti by'Ihema.

21Buri kizingiti cyari gifite uburebure bwa metero enye n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu,

22bagishyiraho amaguru abiri.

23Babāza ibizingiti makumyabiri byo gushyira mu ruhande rw'amajyepfo,

24kandi bacura mu ifeza ibirenge mirongo ine byo gushingamo ibyo bizingiti, kugira ngo buri kizingiti kizashingwe mu birenge bibiri bikurikije amaguru yacyo.

25Babāza n'ibindi bizingiti makumyabiri byo gushyira mu ruhande rw'amajyaruguru,

26bacura no mu ifeza ibirenge mirongo ine byo kuzabishingamo.

27Babāza ibizingiti bitandatu bizajya mu mutwe w'inyuma w'Ihema ahagana iburengerazuba,

28n'ibindi bibiri byo kuzashyira mu nguni.

29Buri kizingiti cyo mu nguni cyari ikimane gifungiwe hamwe uhereye hasi, no hejuru gifatanyirijwe mu gifunga kimwe.

30Bityo bakoze ibizingiti umunani n'ibirenge by'ifeza cumi na bitandatu bizajya mu ruhande rw'inyuma, kugira ngo buri kizingiti kizashingwe mu birenge bibiri.

31Babāza mu mbaho z'iminyinya imbariro zo gufatanya ibyo bizingiti: eshanu zo kujya mu ruhande rumwe rw'Ihema,

32n'izindi eshanu zo kujya mu rundi, n'izindi eshanu zo kujya mu mutwe w'inyuma ahagana iburengerazuba.

33Bakoze urubariro rwo hagati rwambukiranyije uruhande rwose rw'Ihema.

34Bomeka izahabu ku bizingiti no ku mbariro zabyo, kandi bacura mu izahabu ibifunga byo kwinjizamo imbariro.

35Abahanga mu kudoda baboha umwenda mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze, babufumaho abakerubi.

36Bawubāriza inkingi enye mu mbaho z'iminyinya bazomekaho izahabu, bacura mu izahabu udukonzo two kuwumanikisha, bacura no mu ifeza ibirenge bine byo gushingamo izo nkingi.

37Abahanga mu kudoda baboha umwenda wo gukinga ku muryango w'Ihema, bawubohesha ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze.

38Bawubāriza inkingi eshanu, bacura n'udukonzo two kuwumanikisha. Hejuru ku nkingi no ku dukonzo twazo bomekaho izahabu, bacura no mu muringa ibirenge bitanu byo kuzishingamo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help