1Abantu benshi bacumura kubera irari ry'inyungu,
umuntu ushaka ubukire ntagira impuhwe.
2Nk'uko urumambo rwinjirira hagati y'aho amabuye ahurira,
ni na ko icyaha kiboneka hagati y'ugurisha n'umuguzi.
3Niba udashishikarira kubaha Uhoraho,
inzu yawe izarimbuka bidatinze.
Umuntu amenyekanira mu mvugo ye4Uko imvugo y'umuntu igaragaza amakosa ye,
ni na ko akayunguruzo kayungurura kagasigaza incenga.
5Uko icyokezo gisuzuma ibibindi by'umubumbyi,
ni na ko imvugo y'umuntu imugaragaza.
6Uko imbuto z'igiti zigaragaza uko cyitaweho,
ni na ko imvugo y'umuntu igaragaza ibitekerezo bye.
7Ntukarate umuntu utarumva ibitekerezo bye,
koko umuntu amenyekanira mu mvugo ye.
Akamaro k'imyifatire myiza8Nuharanira ubutungane uzabugeraho,
uzabwambara nk'umwambaro w'umunsi mukuru.
9Uko inyoni z'ubwoko bumwe ziba hamwe,
ni na ko ukuri kubana n'abagukurikiza.
10Uko intare yubikira umuhigo,
ni na ko icyaha cyubikira abakora ibibi.
11Amagambo y'umuntu ukunda Imana ahoramo ubuhanga,
nyamara amagambo y'umupfapfa ahora ahindagurika.
12Ntugatinde mu ikoraniro ry'abapfapfa,
ujye umarana igihe n'abanyabwenge.
13Ibiganiro by'abapfapfa bitera umujinya,
ibitwenge byabo byuzuye uburyarya.
14Ibiganiro by'indyarya bikura umutima,
impaka zabo ziziba umuntu amatwi.
15Impaka z'abirasi zisozwa no kumena amaraso,
ibitutsi byabo si ibyo kumvwa.
Kugira ibanga16Umuntu umena ibanga yibuza icyizere,
ntazigera agira incuti y'inkoramutima.
17Ujye ukunda incuti yawe uyibere indahemuka,
nuyimenera ibanga ntukayiyambaze.
18Nk'uko umuntu apfusha uwo mu muryango we,
ni ko nawe uzaba ubuze ubucuti na mugenzi wawe.
19Nk'uko umuntu areka inyoni yari afashe ikaguruka,
ni na ko waretse mugenzi wawe aragenda kandi ntuzamushyikira.
20Ntuzirirwe umushakashaka kuko yageze kure,
yaguhunze nk'ingeragere irokotse umutego.
21Mu by'ukuri igikomere kiromorwa,
abantu batukanye barigorora,
ariko uwamennye ibanga ntagira igaruriro.
Uburyarya22Umuntu wica ijisho aba agambiriye ikibi,
numumenya ujye umwirinda.
23Iyo muri kumwe akubwiza akarimi keza,
ibyo umubwiye biramunezeza,
nyamara iyo mutandukanye ahindura imvugo,
akugirira nabi ahereye ku magambo yawe.
24Ibyo nanga ni byinshi ariko nta cyarusha bene uwo muntu,
Uhoraho na we aramwanga.
Umuntu ahanirwa ikibi yakoze25Umuntu utera ibuye mu kirere rimugwa ku mutwe,
ukubita undi abigirange ubugome na we arikomeretsa.
26Umuntu ucukurira urwobo mugenzi we ni we uzarugwamo,
naho umutega umutego ni we uzawufatirwamo.
27Umuntu ukora ibibi bizamugaruka,
bizamugaruka atazi aho biturutse.
28Kunnyegana no gutuka abandi bikorwa n'umwirasi,
nyamara igihano kimutegereje nk'intare itegereje umuhigo.
29Abishimira ibyago bigwiririye abakunda Uhoraho bazagwa mu mutego,
abo bazababara bikabije mbere yo gupfa.
Kubabarira aho kugira inzika(Imig 20.22; 24.49; Mt 5.38-42; Rom 12.17)30Inzika n'umujinya ni ibyo kwangwa,
ibyo ni byo biranga umunyabyaha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.