1Uhoraho abwira Musa
2guha Abisiraheli aya mabwiriza:
Iyo umugore abyaye umuhungu amara iminsi irindwi ahumanye, nk'uko aba ahumanye igihe ari mu mihango y'abakobwa.
3Kuva ku munsi wa munani ari wo umwana akebwaho,
4umugore amara iminsi mirongo itatu n'itatu agihumanyijwe n'amaraso yatakaje abyara. Muri iyo minsi nta kintu cyeguriwe Uhoraho akoraho, nta n'ubwo ajya mu Ihema ry'ibonaniro.
5Iyo abyaye umukobwa amara iminsi cumi n'ine ahumanye, nk'uko aba ahumanye igihe ari mu mihango y'abakobwa, hanyuma akamara iminsi mirongo itandatu n'itandatu agihumanyijwe n'amaraso yatakaje abyara.
6Iminsi yo guhumana nirangira, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa, umugore ajye ajya ku Ihema ry'ibonaniro, ashyiriye umutambyi umwana w'intama utarengeje umwaka w'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inuma cyangwa intungura y'igitambo cyo guhongerera ibyaha.
7Umutambyi ajye abitambira Uhoraho, kugira ngo uwo mugore abe ahumanuwe amaraso yatakaje abyara. Ngayo amategeko yerekeye umugore umaze kubyara umuhungu cyangwa umukobwa.
8Niba uwo mugore ari umukene adashobora kubona umwana w'intama, azashyire umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe y'igitambo gikongorwa n'umuriro, indi y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi namara kubitamba, uwo mugore azaba ahumanuwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.