1Ni ko byagenze bageze Ikoniyo, Pawulo na Barinaba binjiye mu rusengero rw'Abayahudi, maze bavugana na bo ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi benshi cyane bemeye Kristo.
2Ariko Abayahudi bari banze kumwemera bateye imidugararo mu batari Abayahudi, babatera kumerera nabi abo bavandimwe.
3Nuko Pawulo na Barinaba bahamara igihe kitari gito bavuga ibya Nyagasani bashize amanga, na we abaha gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byemeza ibyo bavugaga byerekeye ubuntu bw'Imana.
4Abatuye uwo mujyi bicamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw'Abayahudi, abandi ku rw'Intumwa za Kristo.
5Nuko Abayahudi n'abatari bo bajya inama n'abatware babo, kugira ngo bagirire nabi Pawulo na Barinaba babatere amabuye.
6Abo babimenye bahungira mu mijyi ya Lisitira na Derube yo muri Likawoniya, no mu karere gahereranye na yo.
7Aho ngaho bakomeza kuhatangaza inkuru nziza ya Kristo.
I Lisitira n'i Derube8I Lisitira hari umugabo wari waravutse aremaye ibirenge, ntiyigera abasha gutambuka.
9Yicaye aho atega Pawulo amatwi. Pawulo amwitegereje abona yizeye gukira indwara,
10amubwira mu ijwi riranguruye ati: “Haguruka uhagarare wemye!”
Arabaduka aragenda.
11Aho hari imbaga nyamwinshi y'abantu, babonye icyo Pawulo yakoze barangurura amajwi, bavuga mu rurimi rwo muri Likawoniya bati: “Imana zifite ishusho y'abantu zatumanukiye!”
12Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we wakundaga gufata ijambo.
13Ingoro ya ya mana yabo Zewu yari inyuma y'umujyi. Nuko umutambyi wayo azana ku irembo ibimasa bitatse indabyo, kubera ko we na rubanda bashakaga gutura ibitambo izo Ntumwa za Yezu.
14Ariko Barinaba na Pawulo bumvise ibyo bashaka kubakorera, bahita bashishimura imyambaro yabo kubera umubabaro, biroha muri iyo nteko y'abantu bakōmēra bati:
15“Mwa bagabo mwe, ibyo ni ibiki mushaka gukora? Natwe turi abantu nkamwe. Tubazaniye Ubutumwa bwiza ngo mureke ibyo bintu bitagira akamaro, muhindukirire Imana nzima yaremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose.
16Mu bihe byashize yaretse amahanga yose akora ibyo yishakiye.
17Nyamara ntiyareka gutanga ibimenyetso bihamya ukugira neza kwayo: kubavubira imvura no kubaha umusaruro mu gihe gikwiriye, no kubahaza ibibatunga n'ibibashimisha.”
18Nubwo izo Ntumwa za Kristo zavuze zityo, ntibyazoroheye kubuza iyo mbaga y'abantu kuzitura ibitambo.
19Bigeze aho haza Abayahudi bamwe bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, bigarurira abo bantu bose, batera Pawulo amabuye ngo bamwice. Nyuma bamukururira inyuma y'umujyi batekereza ko yapfuye.
20Ariko igihe abigishwa ba Kristo bamukikije, arahaguruka asubira mu mujyi. Bukeye ajyana na Barinaba i Derube.
Pawulo na Barinaba basubira Antiyokiya ho muri Siriya21Pawulo na Barinaba bamamaza inkuru nziza ya Yezu i Derube, maze bahabona abigishwa benshi. Hanyuma basubira i Lisitira na Ikoniyo na Antiyokiya ho muri Pisidiya.
22Bakomeza abigishwa ba Kristo baho, babatera umwete kugira ngo bakomere ku kwizera Kristo bababwira bati: “Ni ngombwa ko tunyura mu makuba menshi ngo tubone kwinjira mu bwami bw'Imana.”
23Batoranya abakuru muri buri koraniro ry'Umuryango wa Kristo, bamaze gusenga no kwigomwa kurya babaragiza Nyagasani bari baremeye.
24Bambukiranya akarere kose ka Pisidiya, bagera mu ntara ya Pamfiliya.
25Bamaze kubwira ab'i Periga Ijambo ry'Imana, baramanuka bagera ahitwa Ataliya,
26bavayo bafata ubwato bagana Antiyokiya ho muri Siriya, aho ba bavandimwe bari barabaragirije Imana, ngo ibagirire ubuntu bwo kubashoboza gukora uwo murimo bari barangije.
27Bagezeyo bakoranya itorero rya Kristo ryaho ryose, baritekerereza ibyo Imana yabakoresheje byose, n'uburyo yugururiye irembo abatari Abayahudi ngo binjire mu bemera Kristo.
28Nuko bamarana igihe kitari gito n'abigishwa ba Kristo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.