1Nyuma mpabwa ikibingo cyo gupimisha, barambwira ngo: “Haguruka ufate ingero z'Ingoro y'Imana n'iz'urutambiro rwayo, kandi ubarure n'abayisengeramo.
2Icyakora ntufate ingero z'ikigo kizengurutse Ingoro, kuko cyo cyagizwe icy'abanyamahanga. Bazaribata umurwa w'Imana hashire amezi mirongo ine n'abiri.
3Nzatuma abahamya babiri bo guhamya ibyanjye, maze bagende bambaye imyambaro igaragaza akababaro bahanure bavuge ibyo mbatumye, hashire iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.”
4Abo bahamya bombi ni bo bya biti by'iminzenze bibiri, ni na bo ya matara abiri ateretswe imbere ya Nyagasani ugenga isi.
5Iyo hagize ushaka kubagirira nabi, umuriro uva mu kanwa kabo ugatwika abanzi babo. Uko ni ko ushaka kubagirira nabi agomba kwicwa.
6Bafite ubushobozi bwo gutegeka ijuru imvura ntigwe, kugeza igihe bazarangiriza guhanura. Bafite n'ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso, no guteza isi ibyorezo by'ubwoko bwose igihe cyose babishakiye.
7Nibarangiza guhamya ibyo batumwe igikōko kizava ikuzimu kibatere, kibatsinde maze kibice.
8Nuko imirambo yabo izanama mu muhanda mukuru wa wa mujyi mugari, ha handi Umwami wabo yabambwe ku musaraba. Ku buryo bwo kugereranya, uwo mujyi witwa Sodoma na Misiri.
9Abo mu moko yose n'imiryango yose n'abavuga indimi izo ari zo zose, n'abo mu mahanga yose bazashungera iyo mirambo be kwemera ko ihambwa, hashire iminsi itatu n'igice.
10Abo bahanuzi bombi abatuye isi yose bazabishima hejuru banezezwe n'uko bapfuye, maze bohererezanye impano zo kwishima kuko abo bombi bari bababaje cyane abatuye isi.
11Nyamara iminsi itatu n'igice ishize umwuka w'ubugingo uturutse ku Mana winjira muri bo, maze barahaguruka bahagarara bemye, abababonye bashya ubwoba.
12Abo bahanuzi bumva ijwi ry'uvugira mu ijuru avuga cyane ati: “Nimuzamuke muze hano!” Baherako bazamukira mu gicu, bajya mu ijuru abanzi babo babareba.
13Muri ako kanya haba umutingito w'isi ukaze maze kimwe cya cumi cy'umujyi kirasenyuka, abantu ibihumbi birindwi bahitanwa na wo. Abasigaye utahitanye bashya ubwoba, maze baha Imana nyir'ijuru ikuzo.
14Dore icyago cya kabiri kirahise. Nyamara, icya gatatu kigiye kuza bidatinze.
Impanda ya karindwi ivuzwa15Hanyuma umumarayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru humvikana amajwi y'abavuga cyane bati: “Ukwiriye kwima ingoma ngo ategeke iyi si ni Nyagasani Imana yacu hamwe na Kristo yatoranyije, kandi izayigenga iteka ryose.”
16Nuko ba bakuru makumyabiri na bane bicaye imbere y'Imana ku ntebe zabo za cyami, bikubita hasi baramya Imana
17bavuga bati:
“Nyagasani Mana Ishoborabyose, wowe uriho kandi wahozeho,
tugushimiye ko wakoresheje ububasha bukomeye
ufite ukima ingoma.
18Abanyamahanga bararakaye,
ariko none igihe kirageze ngo uburakari bwawe bugaragare.
Ni igihe cyo gucira abapfuye imanza,
no kugororera abagaragu bawe b'abahanuzi
n'intore zawe zose zigutinya,
ari aboroheje ari n'abakomeye.
Ni igihe cyo gutsembaho abatsemba isi.”
19Mu ijuru Ingoro y'Imana iherako irakinguka, Isanduku y'Isezerano iyirimo iraboneka. Imirabyo irarabya, amajwi ararangīra, inkuba zirahinda, isi iratigita hagwa n'urubura rukaze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.