1Mu kwezi kwa Abibu mujye mwizihiriza Uhoraho Imana yanyu Pasika, kuko muri uko kwezi ari bwo yabavanye mu Misiri nijoro.
2Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza ngo ahabe, mumutambire igitambo cya Pasika kivanywe mu mikumbi cyangwa mu mashyo.
3Ntimukarishe inyama zacyo imigati isembuye. Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuye, yo kwibutsa umubabaro mwari mufite igihe mwavaga mu Misiri hutihuti. Ibyo bizahora bibibutsa uko mwavuye mu Misiri.
4Muri iyo minsi irindwi muzakure umusemburo mu gihugu cyanyu cyose, kandi ntimukagire inyama z'igitambo cya Pasika muraza.
5Ntimuzatambire igitambo cya Pasika ahabonetse hose mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha guturamo,
6ahubwo muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, muhatambire igitambo cya Pasika nimugoroba izuba rirenze, ku itariki mwaviriyeho mu Misiri.
7Muzotse inyama zacyo muzirire aho hantu, nibucya musubire mu mahema yanyu.
8Muzamare iminsi itandatu murya imigati idasembuye, ku wa karindwi mukoranire gusenga Uhoraho Imana yanyu, mwe kugira imirimo mukora.
Umunsi mukuru w'isarura ry'ibinyampeke(Kuv 34.22; Lev 23.15-21)9Uhereye ku munsi wa mbere muzasaruraho ingano, muzabare ibyumweru birindwi,
10maze mujye kwizihiriza Uhoraho Imana yanyu umunsi mukuru w'isarura ry'ibinyampeke. Muzajyane amaturo y'ubushake mukurikije umusaruro Uhoraho Imana yanyu yabahaye.
11Muzayizihirize aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, mwishimane n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi batuye muri mwe, n'abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi muturanye.
12Muzajye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri, mukurikize ayo mateka Uhoraho yatanze.
Iminsi mikuru y'ingando(Lev 23.33-43)13Nimumara guhunika imyaka no kwenga imizabibu, muzajye mwizihiza iminsi mikuru y'ingando mumare iminsi irindwi,
14mwishimane n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi n'abanyamahanga, n'impfubyi n'abapfakazi batuye muri mwe.
15Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza muhamare iyo minsi irindwi, mwishimira ko azaba yabahaye imisaruro myiza n'umugisha mu byo mukora byose.
16Uko umwaka utashye, Abisiraheli bose b'igitsinagabo bazajye bakora ingendo eshatu zo kujya kuramya Uhoraho Imana yanyu aho azitoranyiriza. Bazahizihirize iminsi mikuru y'imigati idasembuye, n'uw'isarura ry'ibinyampeke, n'iy'ingando. Ntihakagire ujya kuramya Uhoraho nta turo ajyanye.
17Mujye muzana amaturo mukurikije imisaruro Uhoraho Imana yanyu yabahaye.
Amabwiriza yerekeye abacamanza18Mu mijyi yose Uhoraho Imana yanyu azabaha, muzashyireho abacamanza n'abandi bashinzwe kubahiriza amategeko mu miryango yanyu. Bazajye baca imanza zitabera.
19Ntimukagoreke imanza, abantu bose mujye mubafata kimwe. Ntimukarye ruswa kuko ihuma amaso y'abanyabwenge, kandi ikagoreka abantu b'intabera.
20Mujye muharanira ubutabera, kugira ngo mubeho kandi mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha.
Amabwiriza yerekeye ibizira21Ntimukiremere ishusho ry'ikigirwamanakazi Ashera ribajwe mu giti, kugira ngo murishinge iruhande rw'urutambiro muzaba mwubakiye Uhoraho Imana yanyu.
22Ntimugashinge inkingi z'amabuye asengwa, kuko Uhoraho Imana yanyu azanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.