1Mwana wanjye hugukira ubwenge ngutoza, utege amatwi inama nkugira.
2Bityo uzahorana ubushishozi, n'imvugo yawe ishingire ku bumenyi.
3Imvugo y'umugore w'indaya iryohera nk'ubuki, amagambo ye akorohēra nk'amavuta.
4Nyamara amaherezo isharira nk'umuravumba, igakomeretsa nk'inkota.
5Imyifatire ye ijyana ku rupfu, imigenzereze ye ikajyana ikuzimu.
6Imigenzereze ye ntigeza ku bugingo, ahubwo imuyobya atabizi.
7None rero bana banjye nimutege amatwi, ntimukirengagize inama mbagira.
8Bene uwo mugore ujye umugendera kure, ntukamugenderere bibaho,
9kugira ngo icyubahiro cyawe kitajyanwa n'abandi, ukazarinda usaza uri inkoreragahato.
10Ntukamugenderere hato rubanda rutazakurya imitsi, ibyo wagokeye bigatwarwa n'uwo utazi,
11amaherezo uzacura umuborogo, kuko imbaraga zawe zimaze kuyoyoka.
12Bityo uzicuza uvuga uti: “Sinakurikije inama nagirwaga, nta n'ubwo nemeye gucyahwa.
13Ntabwo numviye abayobozi banjye, nta n'ubwo nateze amatwi abanyigishaga.
14None dore ngeze aho mba igicibwa mu ikoraniro.”
Gukunda umugore wo mu busore15Umugore wawe ni nk'isōko y'amazi meza, kumukunda ni nko kunywa ku iriba wifukuriye.
16Ntukareke amazi yayo ameneka hanze, ntukayareke ngo asandare mu mayira.
17Ni amazi yawe wihariye, ntukayasangire n'abanyamahanga.
18Iriba ryawe nirihabwe umugisha kandi wishimire umugore mwashakanye.
19Ameze nk'imparakazi cyangwa isha, yuje urukundo kandi ateye amabengeza. Amabere ye azahore akunezeza, urukundo rwe rukunyure.
20Mwana wanjye, kuki wararikira umugore w'undi? Ni kuki wakorakora amabere y'umugore utari uwawe?
21Koko rero, imyifatire ya buri wese yigaragaza imbere y'Uhoraho, agasuzuma imigenzereze ye yose.
22Ibyaha by'umugome bimugusha mu mutego, bikamujisha nk'ufatiwe mu mutego.
23Azapfa azize ko yanze kwigishwa, azire umurengwe w'ubupfapfa bwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.