Abalevi 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ibitambo byo kwiyunga n'Uhoraho

1Dore amategeko yerekeye igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho: ni igitambo cyamweguriwe rwose.

2Bajye bicira isekurume y'intama aho bicira amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro, maze umutambyi aminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro.

3-4Nyir'iyo sekurume ajye akuraho urugimbu rwayo rwose, n'umurizo n'urugimbu rwo ku nyama zo mu nda, n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo rwose n'ityazo ry'umwijima, abiture Uhoraho.

5Nuko umutambyi abitwikire byose ku rutambiro, bibe ituro ritwikwa. Icyo ni cyo gitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho

6cyamweguriwe rwose. Abatambyi n'abahungu babo ni bo bonyine bashobora kurya ku nyama zisigaye, kandi bakazirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro.

7Zijye ziba iz'uwatambye icyo gitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho, nk'uko bigenda ku bitambo byo guhongerera ibyaha.

Ibigenewe abatambyi

8Umuntu natura itungo ho igitambo gikongorwa n'umuriro, umutambyi wagitambye ni we uzajyana uruhu rwaryo.

9Amaturo y'ibinyampeke yokejwe mu ifuru cyangwa akaranze, ni ay'umutambyi wayamurikiye Uhoraho.

10Naho amaturo y'ibinyampeke adatetse, yaba avanze n'amavuta cyangwa ari yonyine, abatambyi bose bajye bayagabana.

Ibitambo by'umusangiro

11Dore amategeko yerekeye ibitambo by'umusangiro biturwa Uhoraho:

12niba ari igitambo cyo gushimira Uhoraho, nyiracyo akizanane n'imigati idasembuye irimo amavuta, n'ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n'utugati dukozwe mu ifu nziza ivanze n'amavuta,

13yongereho n'imigati isembuye.

14Afate umugati umwe umwe kuri buri bwoko, iyo migati ayiture Uhoraho, ibe umugabane w'umutambyi watambye igitambo cy'umusangiro.

15Inyama z'igitambo cy'umusangiro cyo gushimira Uhoraho zijye ziribwa uwo munsi, ntizikarāre.

16Niba icyo gitambo cy'umusangiro ari icyo guhigura umuhigo cyangwa icy'ubushake, bajye barya inyama zacyo umunsi cyatambweho nizirara bazirye bukeye,

17ariko nihagira izisigara ku munsi ukurikiyeho, bajye bazitwika.

18Nibazirya nyuma y'iyo minsi ibiri, Uhoraho ntazemera icyo gitambo, n'uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye. Uwaziryaho wese aba akwiriye kubihanirwa.

19Inyama zakoze ku gihumanye cyose ntizikaribwe, ahubwo zijye zitwikwa. Umuntu urya ku nyama z'igitambo cy'umusangiro agomba kuba adahumanye.

20Nihagira umuntu uhumanye uziryaho ajye acibwa mu bwoko bwe.

21Uzaziryaho yakoze ku muntu uhumanye cyangwa inyamaswa ihumanye cyangwa ku kintu cyose kizira, ajye acibwa mu bwoko bwe.

22Uhoraho akomeza kubwira Musa

23guha Abisiraheli aya mabwiriza ati: “Ntimukarye urugimbu urwo ari rwo rwose, rwaba urw'inka cyangwa urw'intama cyangwa urw'ihene.

24Urugimbu rw'itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n'inyamaswa ntimukarurye, ariko mushobora kurukoresha ibindi.

25Umuntu uzarya ku rugimbu rw'itungo ry'igitambo gitwikwa yatuye Uhoraho, ajye acibwa mu bwoko bwe.

26“Aho mwaba muri hose ntimukarye amaraso, yaba ay'ibiguruka cyangwa ay'inyamaswa cyangwa ay'amatungo.

27Umuntu wese uzarya amaraso ajye acibwa mu bwoko bwe.”

28Uhoraho akomeza kubwira Musa

29guha Abisiraheli aya mabwiriza:

umuntu uzanye itungo ry'igitambo cy'umusangiro ajye atura Uhoraho umugabane umugenewe.

30Ajye yizanira urugimbu n'inkoro, bibe ituro ritwikwa ry'Uhoraho. Inkoro ayimumurikire

31ihabwe Aroni n'abamukomokaho, naho urugimbu umutambyi arutwikire ku rutambiro.

32Itako ry'iburyo ry'itungo ry'igitambo cy'umusangiro, na ryo rizahabwe umutambyi

33waminjagiye amaraso agatwika urugimbu rw'icyo gitambo. Iryo tako ni umugabane w'uwo mutambyi.

34Uhoraho yatse Abisiraheli iyo nkoro n'iryo tako byo ku gitambo cy'umusangiro, abigenera Aroni n'abamukomokaho kugira ngo bibe umugabane wabo uko ibihe bihaye ibindi.

35Uwo mugabane w'amaturo atwikwa y'Uhoraho wahawe Aroni n'abahungu be, uhereye umunsi beguriwe Uhoraho kugira ngo babe abatambyi.

36Uwo munsi Uhoraho yategetse Abisiraheli gutanga uwo mugabane, kugira ngo ube uwa Aroni n'abamukomokaho uko ibihe bihaye ibindi.

37Ayo ni yo mategeko yerekeye ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke, n'ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'ibyo kwiyunga n'Uhoraho, n'iby'umuhango wo kwegurira abatambyi Uhoraho, n'iby'umusangiro.

38Uhoraho yahereye Musa ayo mategeko ku musozi wa Sinayi, anategekera Abisiraheli mu butayu bwa Sinayi kujya batura ayo maturo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help