Ibyakozwe n'Intumwa 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Sitefano yiregura

1Umutambyi mukuru abaza Sitefano ati: “Mbese ibyo bakuvugaho ni ukuri?”

2Sitefano arasubiza ati: “Bavandimwe namwe babyeyi, nimunyumve: Imana nyir'ikuzo yabonekeye sogokuruza Aburahamu akiri muri Mezopotamiya atari yimukira i Harani,

3iramubwira iti: ‘Va mu gihugu cyanyu, usige bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’

4Nuko ava mu gihugu cy'Abanyakalideya ajya gutura i Harani. Nyuma y'urupfu rwa se Imana imuvanayo, imuzana muri iki gihugu mutuyemo ubu ngubu.

5Imana ntiyigeze imukebera isambu ye bwite, habe ngo imuhe n'ahangana urwara, ahubwo yamusezeraniye kuzamuha iki gihugu ho gakondo we n'abazamukomokaho, kandi icyo gihe Aburahamu yari ataragira umwana.

6Imana ni ko kumubwira iti: ‘Abazagukomokaho bazasuhukira mu kindi gihugu bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakoreshwe n'imirimo y'agahato.

7Ariko nzahana igihugu kizabakoresha agahato, hanyuma bazakivamo maze bansengere aha hantu.’ Uko ni ko Imana yavuze.

8Nuko igirana na we Isezerano rirangwa n'umuhango wo gukebwa. Hanyuma abyaye Izaki amukeba ku munsi wa munani. Ni na ko Izaki yagenje Yakobo, maze na we abigenza atyo kuri ba sogokuruza uko ari cumi na babiri.

9“Ba sogokuruza abo bagirira Yozefu ishyari, baramugurisha ajyanwa mu Misiri, ariko Imana ibana na we

10imugobotora mu magorwa ye yose. Imuha ubwenge no gutona ku mwami wa Misiri, maze amugira umutegetsi ugenga igihugu n'urugo rwe rwose.

11Hanyuma inzara itera hose mu Misiri no muri Kanāni, habaho amagorwa akomeye ba sogokuruza barasonza.

12Nuko Yakobo yumvise ko mu Misiri hari ibiribwa, yoherezayo ba sogokuruza ubwa mbere.

13Bagiyeyo ubwa kabiri Yozefu yibwira bene se, ni bwo umwami wa Misiri amenyanye n'umuryango wa Yozefu.

14Yozefu atumira se Yakobo n'umuryango we wose, bari abantu mirongo irindwi na batanu.

15Nuko Yakobo yimukira mu Misiri, asazirayo we na ba sogokuruza.

16Imirambo yabo ijyanwa i Shekemu, ihambwa mu mva Aburahamu yari yaraguze na bene Hamori.

17“Igihe kigeze ngo bibe nk'uko Imana yasezeraniye Aburahamu, umuryango wacu wari umaze kugwirira cyane mu Misiri.

18Ni bwo mu Misiri himye undi mwami utarigeze amenya ibya Yozefu.

19Uwo mwami mushya apyinagaza umuryango wacu, agirira nabi ba sogokuruza, ageza aho abahatira kujugunya impinja zabo ku gasi ngo zitabaho.

20Ubwo ni bwo Musa avutse ari umwana mwiza bihebuje. Nuko arererwa imuhira amezi atatu.

21Bamuhisha mu gasozi ariko umukobwa w'umwami aramwitorera, amurera nk'umwana we bwite.

22Musa yigishwa ubuhanga bwose bw'Abanyamisiri, aba ikirangirire mu byo avuga no mu byo akora.

23“Musa amaze imyaka mirongo ine avutse, yiyemeje kujya gusura bene wabo b'Abisiraheli.

24Abona umwe muri bo agirirwa nabi n'Umunyamisiri aramurengera, aramuhōrera yica uwo Munyamisiri.

25Musa yibwiraga ko bene wabo bamenyeraho ko ari we Imana yatumye kubakiza, ariko ntibabisobanukirwa.

26Bukeye asanga Abisiraheli babiri barwana, agerageza kubakiranura ati: ‘Mwa bagabo mwe, murapfa iki kandi muri abavandimwe?’

27Uwarenganyaga mugenzi we asunika Musa amuhinda ati: ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu?

28Mbese urashaka kunyica nk'uko ejo wishe wa Munyamisiri?’

29Musa abyumvise arahunga ajya gutura mu gihugu cya Midiyani, ahabyarira abahungu babiri.

30“Imyaka mirongo ine ishize abonekerwa n'umumarayika mu gihuru cyaka umuriro, mu butayu bw'umusozi wa Sinayi.

31Musa abibonye aratangara, ashatse kwegera ngo yitegereze yumva Nyagasani avuga ati:

32‘Ndi Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo.’ Musa ahinda umushyitsi kubera ubwoba, ntiyatinyuka kubyitegereza.

33Nuko Nyagasani aramubwira ati: ‘Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu nitoranyirije.

34Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutaka kwabwo. None ndamanutse ngo mbutabare. Nuko rero ngwino ngutume mu Misiri.’

35“Musa uwo bene wabo bari baramwanze bamubaza bati: ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu?’ Nyamara ni we Imana yohereje kubabera umutware n'umutabazi, imutumyeho umumarayika wamubonekereye muri cya gihuru.

36Musa ni we wabavanye mu Misiri akora ibitangaza, atanga n'ibimenyetso muri icyo gihugu, ku Nyanja Itukura no mu butayu mu gihe cy'imyaka mirongo ine.

37Ni we wabwiye Abisiraheli ati: ‘Imana izabatumaho umuhanuzi umeze nkanjye ukomoka muri mwe.’

38Musa uwo ni we wari mu ikoraniro ry'Abisiraheli mu butayu, yari hamwe na ba sogokuruza, akaba ari hamwe na none na wa mumarayika bavuganaga ku musozi wa Sinayi. Ni na we wahaherewe amagambo y'ubugingo ngo ayadushyikirize.

39“Ariko ba sogokuruza banga kumwumvira baramuhinda, ndetse bifuza kwisubirira mu Misiri.

40Babwira Aroni bati: ‘Turemere imana zo kutuyobora, kuko Musa wa muntu wadukuye mu Misiri tutazi icyamubayeho.’

41Ubwo ni bwo bacuze ishusho y'ikimasa bagitambira igitambo, bityo bishimira ikintu bakuye mu bukorikori bwabo.

42Nuko Imana irabazibukira, irabareka ngo basenge inyenyeri nk'uko byanditswe mu gitabo cy'abahanuzi ngo

‘Mwa Bisiraheli mwe,

ya myaka mirongo ine mwamaze mu butayu

sinigeze mbaka ibitambo n'amaturo.

43Nyamara mwahetse ihema ry'ikigirwamana Moleki

n'ishusho y'inyenyeri y'ikigirwamana Refani,

ni yo mashusho mwaremeye kuramya.

Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze i Babiloni.’

44“Mu butayu ba sogokuruza bari bafite Ihema rihamya Isezerano Imana yagiranye na bo, rya rindi yari yategetse Musa gushinga akurikije urugero yamweretse.

45Hanyuma ba sogokuruza bahererekanya iryo Hema kugeza mu gihe cya Yozuwe, aba ari we ubayobora baza kwigarurira iki gihugu Imana imaze kucyirukanamo amahanga, rirahaguma kugeza mu gihe cya Dawidi.

46Dawidi uwo yatonnye ku Mana, asaba uburenganzira bwo kubakira Imana ya Yakobo Inzu.

47Nyamara ni Salomo wayubakiye iyo Nzu.

48“Ariko Usumbabyose ntaba mu mazu yubatswe n'abantu, nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi ati:

49‘Ijuru ni intebe yanjye ya cyami,

naho isi ni akabaho nkandagizaho ibirenge.

None se muzanyubakira nzu ki?

Ni hehe mubona ko natura?

50Mbese si jye waremye ibyo byose?’

51“Yemwe bantu b'ibyigomeke! Yemwe bantu batagira umutima kandi b'ibipfamatwi! Muri kimwe na ba sokuruza, muhora murwanya Mwuka Muziranenge!

52Mbese hari umuhanuzi n'umwe ba sokuruza batatoteje? Ese ntibishe n'abahanuye kuza kwa ya Ntungane? None namwe ni yo mwagambaniye murayica.

53Mwahawe Amategeko y'Imana muyashyikirijwe n'abamarayika, nyamara ntimwayakurikiza.”

Sitefano yicishwa amabuye

54Abari aho bumvise ibyo Sitefano avuze, bicwa n'uburakari bamuhekenyera amenyo.

55Naho Sitefano yuzura Mwuka Muziranenge, ahanga amaso mu ijuru abona ikuzo ry'Imana na Yezu ahagaze iburyo bwayo.

56Aravuga ati: “Dore ndareba ijuru rikinguye, n'Umwana w'umuntu ahagaze iburyo bw'Imana.”

57Baherako bavuza induru barasakuza cyane, baziba amatwi bamwiroheraho icyarimwe,

58baramukurubana bamuvana mu mujyi maze bamutera amabuye. Abamushinjaga basigira imyitero yabo umusore witwaga Sawuli.

59Bakimutera amabuye Sitefano arasenga ati: “Nyagasani Yezu, nyakira.”

60Nuko arapfukama avuga aranguruye ati: “Nyagasani, ubababarire iki cyaha.” Akimara kuvuga atyo araca.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help