Ezayi 57 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Gucyaha abasenga ibigirwamana

1Nyamara intungane zirapfa ntihagire ubyitaho,

abagwaneza barapfa ntihagire ubizirikana,

nta wuzirikana ko ari ukugira ngo intungane zikizwe amakuba yari azitegereje.

2Iyo bapfuye baba mu ituze,

abaharanira ukuri bazaruhukira mu mahoro.

3Uhoraho aravuga ati:

“Nimuze hano mwa rubyaro rw'abapfumu mwe,

nimuze mwe rubyaro rw'abasambanyi n'indaya.

4Mbese ni nde mwihaye gukōba?

Ese ni nde muha urw'amenyo?

Muri urubyaro rw'abagome n'ababeshyi.

5Mutwarwa n'irari ry'ubusambanyi munsi y'ibiti binini,

musambanira munsi y'ibiti bitohagiye,

mutamba abana banyu ho ibitambo,

mubatambira mu masenga no mu mikokwe.

6Mutoranya amabuye aconzwe yo mu mikokwe,

muyasenga nk'aho ari imana zanyu,

muyasukira divayi ho amaturo,

muyatura n'amaturo y'ibinyampeke.

Mbese ibyo byanshimisha?

7Musasa amariri y'ubusambanyi mu mpinga z'imisozi miremire,

muhatambira n'ibitambo.

8Mwashyize ibishushanyo bisengwa inyuma y'inzugi zanyu,

mwaranyimūye mwiyambura imyenda,

mwuriye amariri hamwe n'abasambane banyu,

mwasambanye na bo murinezeza.

9“Mwisīga amarashi n'amavuta menshi,

muyisīga mujya gusenga ikigirwamana Moleki,

mwohereza intumwa zanyu hirya no hino ndetse n'ikuzimu.

10Mwinaniza mushakashaka izindi mana,

nyamara nta nubwo muvuga muti: ‘Ibi nta cyo bimaze.’

Koko rero mwiyongeramo akanyabugabo ntimucike intege.

11“Mutinya nde bituma muntererana?

Mutinya nde kugeza ubwo munyimūra?

Maze igihe kirekire nicecekeye,

ni yo mpamvu mutakinyubaha.

12Nyamara nzashyira imyifatire yanyu ku mugaragaro,

ibikorwa byanyu nta cyo bizabamarira.

13Mutakambira ibigirwamana byanyu mubisaba kubafasha,

ngaho bizabe ari byo bibafasha.

Dore byose bizatwarwa n'umuyaga,

koko serwakira izabijyana kure.

Abanyiringira bazatura mu gihugu,

bazaragwa umusozi nitoranyirije.”

Uhoraho azarokora ubwoko bwe

14Uhoraho aravuga ati:

“Nimutunganye inzira,

nimuyitunganyirize abantu banjye,

nimukureho ibisitaza biyirimo.”

15Uhoraho uri hejuru mu ijuru,

Umuziranenge ubaho iteka ryose aravuga ati:

“Ntuye hejuru hazira inenge,

nyamara nita ku bantu bihana bakicisha bugufi,

nzabahumuriza mbasubizemo intege.

16Sinzahora mbashinja,

sinzahora mbarakarira,

ntabigenje ntyo abantu naremye byabaca intege.

17Narabarakariye kubera ibicumuro n'irari ryabo,

nabahannye ndakaye ndabazibukira,

nyamara bakomeje imigenzereze yabo mibi.

18Nabonye imigenzereze yabo,

nyamara nzabakiza,

nzabayobora mbasubizemo intege.

19Nzabahumuriza rwose,

abari kure n'abari bugufi nzabaha amahoro asesuye.

Koko nzabakiza.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

20Nyamara abagome ni nk'inyanja yarubiye,

ntishobora gutuza,

umuhengeri wayo uzikūra ibyondo n'isayo.

21Abagome ntibateze kugira amahoro!

Uko ni ko Imana yanjye ivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help