1Abatware b'umuryango wa Levi basanga umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni, n'abatware b'iyindi miryango y'Abisiraheli,
2aho bari bari i Shilo mu gihugu cya Kanāni. Nuko barababwira bati: “Musa akiriho, Uhoraho yamutegetse ko tuzahabwa imijyi yo guturamo n'inzuri ziyikikije zo kuragiramo amatungo yacu.”
3Nuko Abisiraheli baha Abalevi imijyi n'inzuri ziyikikije bavanye mu migabane yabo, nk'uko Uhoraho yabitegetse.
4Amazu y'Abalevi bakomoka kuri Kehati ni yo ya mbere ubufindo bwerekanye. Inzu y'abakomoka ku mutambyi Aroni, yahawe imijyi cumi n'itatu yo mu ntara y'Abayuda n'iy'Abasimeyoni n'iy'Ababenyamini, nk'uko ubufindo bwabyerekanye.
5Abandi Bakehati bahawe imijyi icumi yo mu ntara y'Abefurayimu n'iy'Abadani, n'iy'Abamanase batuye iburengerazuba bwa Yorodani, nk'uko ubufindo bwabyerekanye.
6Inzu y'Abagerishoni yahawe imijyi cumi n'itatu yo mu ntara y'Abisakari n'iy'Abashēri, n'iy'Abanafutali n'iy'Abamanase batuye muri Bashani, nk'uko ubufindo bwabyerekanye.
7Inzu y'Abamerari yahawe imijyi cumi n'ibiri yo mu ntara y'Abarubeni, n'iy'Abagadi n'iy'Abazabuloni.
8Abisiraheli bahaye Abalevi iyo mijyi n'inzuri ziyikikije bakoresheje ubufindo, nk'uko Uhoraho yabitegetse abinyujije kuri Musa.
9Mu ntara y'Abayuda n'iy'Abasimeyoni, hatanzwe imijyi ikurikira igiye kuvugwa mu mazina,
10yahawe abakomoka kuri Aroni bo mu nzu ya Kehati mwene Levi, kuko ari bo ubufindo bwabanje kwerekana.
11Bahawe Heburoni n'inzuri ziwukikije mu misozi y'Abayuda. Uwo mujyi wahoze witwa Kiriyati-Aruba waritiriwe Aruba, sekuruza w'Abanaki.
12Icyakora Kalebu mwene Yefune yagumanye imirima yaho n'imidugudu ihakikije.
13Abakomoka kuri Aroni bahawe Heburoni, umwe mu mijyi y'ubuhungiro, na Libuna
14na Yatiri na Eshitemowa,
15na Holoni na Debiri,
16na Ayini na Yuta na Beti-Shemeshi. Bahawe iyo mijyi uko ari icyenda hamwe n'inzuri ziyikikije mu ntara y'Abayuda n'iy'Abasimeyoni.
17Mu ntara y'Ababenyamini, bahawe Gibeyoni na Geba
18na Anatoti na Alumoni, imijyi ine n'inzuri ziyikikije.
19Iyo mijyi cumi n'itatu n'inzuri ziyikikije, ni yo yahawe abatambyi bakomoka kuri Aroni.
20Abandi Balevi bakomoka kuri Kehati bahawe imijyi hakoreshejwe ubufindo. Mu ntara y'Abefurayimu,
21bahawe Shekemu n'inzuri ziyikikije mu misozi y'Abefurayimu. Shekemu iyo ni umwe mu mijyi y'ubuhungiro. Bahawe na Gezeri
22na Kibusayimu na Betihoroni, imijyi ine hamwe n'inzuri ziyikikije.
23Mu ntara y'Abadani, bahawe Eliteke na Gibetoni
24na Ayaloni na Gatirimoni, imijyi ine n'inzuri ziyikikije.
25Mu ntara y'Abamanase iburengerazuba bwa Yorodani, bahawe imijyi ibiri n'inzuri ziyikikije, ari yo Tānaki na Yibuleyamu.
26Iyo mijyi icumi n'inzuri ziyikikije, ni yo yahawe Abakehati batari abatambyi.
27Abalevi bakomoka kuri Gerishoni na bo bahawe imijyi n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abamanase y'i Bashani bahawe imijyi ibiri, ari yo Golani umwe mu mijyi y'ubuhungiro, na Bēshitera.
28Mu ntara y'Abisakari bahawe Kishiyoni na Daberati,
29na Yarimuti na Eniganimu, imijyi ine n'inzuri ziyikikije.
30Mu ntara y'Abashēri bahawe Mishali na Abudoni
31na Helikati na Rehobu, imijyi ine n'inzuri ziyikikije.
32Mu ntara y'Abanafutali bahawe Kedeshi yo muri Galileya umwe mu mijyi y'ubuhungiro, na Hamotidori na Karitani, imijyi itatu n'inzuri ziyikikije.
33Iyo mijyi cumi n'itatu n'inzuri ziyikikije, ni yo yahawe Abagerishoni.
34Abalevi basigaye ari bo bakomoka kuri Merari, na bo bahawe imijyi n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abazabuloni bahawe Yokineyamu na Karita
35na Dimuna na Nahalali, imijyi ine n'inzuri ziyikikije.
36Mu ntara y'Abarubeni iburasirazuba bwa Yorodani, bahawe Beseri umwe mu mijyi y'ubuhungiro, iri mu mirambi ahateganye n'ubutayu, bahawe na Yahasi
37na Kedemoti na Mefāti, imijyi ine n'inzuri ziyikikije.
38Mu ntara y'Abagadi bahawe Ramoti y'i Gileyadi umwe mu mijyi y'ubuhugiro, na Mahanayimu
39na Heshiboni na Yāzeri, imijyi ine n'inzuri ziyikikije.
40Iyo mijyi cumi n'ibiri n'inzuri ziyikikije ni yo yahawe Abalevi bari basigaye, ari bo Bamerari. Bayihawe hakoreshejwe ubufindo.
41Iyo mijyi yose Abalevi bahawe mu ntara z'abandi Bisiraheli ni mirongo ine n'umunani,
42iyo mijyi bayihanywe n'inzuri ziyikikije.
Abisiraheli batura mu gihugu basezeranyijwe43Uko ni ko Uhoraho yahaye Abisiraheli igihugu cyose yari yarasezeranyije ba sekuruza. Bamaze kucyigarurira bagituramo.
44Uhoraho abaha amahoro ku mipaka yose nk'uko yari yarabisezeranyije ba sekuruza. Nta n'umwe mu banzi babo bose wabahangaye, kuko Uhoraho yahaye Abisiraheli kubatsinda.
45Amasezerano yose Uhoraho yari yarasezeranyije Abisiraheli, yarayasohoje ntihasigara na rimwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.