Mika 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abayobozi bakandamiza rubanda

1Mwa batware b'abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve,

mwa bayobozi b'Abisiraheli mwe, nimutege amatwi.

Mbese si mwe mugomba gushyigikira ubutabera?

2Nyamara mwanga ibyiza mugakunda ibibi.

Ab'ubwoko bwanjye mubarya imitsi,

amagufwa yabo muyomoraho inyama.

3Mubunaho uruhu mukarya inyama zabo,

mucocagura amagufwa yabo,

murabacagagura mukamera nk'abagiye guteka,

mubagira nk'inyama bashyira mu nkono.

4Igihe kizaza mutakambire Uhoraho abihorere,

icyo gihe azabirengagiza abajijije ibibi mwakoze.

Abahanuzi b'inda nsa

5Uhoraho aravuga ku byerekeye abahanuzi bayobya ubwoko bwanjye ati:

“Iyo bahawe ibyo bishyirira mu nda bahanura ko ari amahoro,

utagize icyo abaha baramurwanya!

6Ni cyo gituma muzaba mu icuraburindi,

ntawe uzongera kubonekerwa,

muzaba mu mwijima nta cyo muhishurirwa.”

Iminsi y'abo bahanuzi yo guhanura irashize.

7Abahanuzi bazakorwa n'ikimwaro,

abapfumu bazashoberwa,

bose bazumirwa kuko Imana itagize icyo ibasubiza.

8Nyamara jyewe Mwuka w'Uhoraho yanyujuje ubushobozi,

nujujwemo ubutabera n'ububasha,

bityo ncyaha abakomoka kuri Yakobo kubera ibicumuro byabo,

abo Bisiraheli ndabacyaha kubera ibyaha bakora.

Yeruzalemu izahinduka itongo

9Mwa batware b'abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve,

mwa bayobozi b'Abisiraheli mwe, nimutege amatwi.

Mutesha agaciro ubutabera,

mugoreka ibitunganye byose.

10Siyoni ivuguruwe n'ibyavuye ku bwicanyi,

Yeruzalemu ivuguruwe n'ibyavuye ku bugome.

11Abatware baho bakemura imanza ari uko bahawe ruswa,

abatambyi baho bigishiriza ibihembo,

abahanuzi baho bahanura ari uko bahawe ingemu!

Nyamara bose bishingikiriza Uhoraho bati:

“Uhoraho ari hagati muri twe,

bityo nta cyago kizaduhangara.”

12Kubera ibyo mukora,

Siyoni izahinduka nk'intabire.

Yeruzalemu izahinduka amatongo,

umusozi wubatseho Ingoro y'Uhoraho uzahinduka ishyamba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help