1Nimwumve icyo Uhoraho ashinja Abisiraheli.
Yambwiye guhaguruka ngatanga imisozi ho umugabo,
udusozi na two tukanyumva.
2Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z'isi zitajegajega nimwumve!
Uhoraho ararega ubwoko bwe,
araburanya Abisiraheli ati:
3“Bwoko bwanjye, ese hari ibibi nabakoreye?
Mbese hari ubwo nabananije?
Ngaho nimunsubize!
4Erega ni jye wabavanye mu gihugu cya Misiri,
ni jye wabavanye mu buja!
Naboherereje Musa na Aroni na Miriyamu kugira ngo babayobore.
5Bwoko bwanjye, nimuzirikane ibyerekeye Balaki umwami wa Mowabu.
Yafashe umugambi wo kubagirira nabi
nimuzirikane icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije.
Nimuzirikane uko byagenze muvuye i Shitimu mujya i Gilugali,
bityo muramenya ko jyewe Uhoraho nabagiriye neza.”
Icyo Uhoraho ashaka ku muntu6Umuntu yakwibaza ati:
“Ni turo ki najyana gutura Uhoraho?
Imana ikomeye nayiramya nte?
Mbese nayitambira ibitambo bikongorwa n'umuriro?
Ese nayitura ibimasa bimaze umwaka?
7Mbese Uhoraho yanezezwa n'ibitambo by'amasekurume ibihumbi n'ibihumbi?
Ese yanezezwa no guturwa amavuta y'iminzenze atemba nk'inzuzi zitabarika?
Mbese ni ngombwa gutamba impfura yanjye kubera ibicumuro byanjye?
Ese natamba uwo nibyariye kugira ngo abe icyiru cy'ibyaha byanjye?”
8Ahubwo wowe Imana yakumenyesheje ibikwiye!
Dore icyo Uhoraho agushakaho:
ni ukuba intabera no gukunda kugira imbabazi,
ni ukwicisha bugufi no kugendana n'Imana yawe.
Uhoraho azahana abatuye umurwa9Uhoraho arahamagara aranguruye abatuye umurwa,
(abamwubaha ni bo banyabwenge).
Aravuga ati: “Nimutinye inkoni,
muntinye nanjye wategetse ko muyihanishwa.
10Abagome bahora barundanya umutungo babonye ku mayeri.
Havumwe abagurisha ibiro bituzuye,
11sinihanganira abica iminzani bakayibisha,
sinihanganira n'abakoresha ibipimisho bihendesha abantu.
12Abakire b'uyu mujyi ni abanyarugomo,
abawutuyemo ni ababeshyi,
ibyo bavuga ni ibinyoma gusa.
13Ni cyo gituma nabateje ibyorezo,
nzabatsemba kubera ibyaha byanyu.
14Muzarya ariko ntimuzahāga,
inda zanyu zizafatana n'umugongo,
ibyo muziteganyiriza muzabinyagwa,
ibyo mutazanyagwa bizatsembwa n'intambara.
15Muzabiba ariko ntimuzasarura,
muzenga imbuto z'iminzenze ariko ntimuzakoresha amavuta yazo,
muzenga imizabibu ariko ntimuzanywa divayi yayo.
16Mwakurikije imyifatire mibi y'Umwami Omuri,
mwagenje nk'umuryango w'umwana we Ahabu,
koko mwakurikije urugero rwabo!
Ni cyo gituma nzatsemba uyu murwa,
namwe abawutuye muzasekwa.
Muzakorwa n'isoni nk'abandi bo mu bwoko bwanjye.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.