Ezayi 49 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Umugaragu w'Uhoraho

1Mwa batuye ibirwa nimunyumve,

abo mu mahanga ya kure nimutege amatwi.

Uhoraho yampamagaye ntaravuka,

yanyise izina nkiri mu nda ya mama.

2Amagambo yanjye yayagize nk'inkota ityaye,

yandindishije ububasha bwe,

yangize nk'umwambi utyaye ampisha mu mutana we.

3Yarambwiye ati: “Isiraheli, uri umugaragu wanjye,

ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.”

4Naho jyewe naribwiye nti: “Ndaruhira ubusa,

imbaraga zanjye nazipfushije ubusa.”

Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura,

Imana yanjye izangororera.

5Nyamara Uhoraho yarantoranyije kugira ngo mubere umugaragu,

arantoranya kugira ngo mugarurire urubyaro rwa Yakobo,

arantoranya kugira ngo nkoranye Abisiraheli bamugarukire.

Bityo Uhoraho ampaye icyubahiro,

koko Imana yanjye yampaye imbaraga.

6Uhoraho yarambwiye ati:

“Ntibiguhagije kuzahūra urubyaro rwa Yakobo,

kugarura abarokotse ba Isiraheli na byo ntibihagije kugira ngo umbere umugaragu.

Ahubwo nkugize n'urumuri rwo kumurikira amahanga,

uzageza agakiza kanjye ku mpera z'isi.”

7Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli n'Umucunguzi aravuga ati:

“Warasuzugurwaga bikabije,

wateraga ishozi amahanga,

wari umugaragu w'abanyagitugu,

nyamara abami bazakubona baguhe icyubahiro,

ibikomangoma na byo bizagupfukamira.

Ibyo bazabiterwa n'uko jyewe Uhoraho ndi indahemuka,

ni jye Umuziranenge wa Isiraheli wagutoranyije.”

Gutahuka kw'abajyanywe ho iminyago

8Uhoraho aravuga ati:

“Mu gihe gikwiye nzagusubiza,

mu gihe cy'agakiza nzakugoboka,

nzagushyiraho ube umuhamya w'Isezerano nagiranye n'abantu,

uzagarura umutekano mu gihugu kandi usubize ubutaka ababunyazwe.

9Nzagushyiraho ubwire abajyanywe ho iminyago ngo batahuke,

uzabwira abari mu icuraburindi ngo bajye ahabona.

Aho bazanyura hose bazabona ibyokurya,

ku misozi y'ibiharabuge bazahabona urwuri.

10Ntibazongera kwicwa n'inzara n'inyota,

icyokere cy'umusenyi n'icy'izuba ntibizabatwika.

Imana ibagirira imbabazi izabayobora,

ni yo izabayobora ku masōko y'amazi.

11Imisozi yose nzayihangaho inzira,

imihanda nzayiringaniza.

12Abantu banjye bazatahuka baturutse kure,

bamwe bazaturuka mu majyaruguru n'iburengerazuba,

abandi bazaturuka mu gihugu cya Sinimu.”

13Wa juru we, sābwa n'ibyishimo,

wa si we, nawe nezerwa,

mwa misozi mwe, nimuvuze impundu,

koko Uhoraho ahumurije abantu be,

azagirira impuhwe abababaye muri bo.

Uhoraho arahumuriza umujyi wa Yeruzalemu

14Icyakora Yeruzalemu iravuga iti:

“Uhoraho yarandetse,

Nyagasani yaranyibagiwe.”

15Uhoraho arasubiza ati:

“Mbese umubyeyi yakwibagirwa umwana yonsa?

Ese yareka gukunda umwana yabyaye?

Nubwo we yamwibagirwa jye sinzakwibagirwa.

16Dore nanditse izina ryawe mu kiganza cyanjye,

inkuta zasenyutse nzihozaho amaso.

17Abana bawe nibatahuke vuba,

abagushenye nibagusohokemo.

18Ubura amaso urebe impande zose,

abana bawe bose bakoranye baragusanze.”

Uhoraho arakomeza ati:

“Jyewe ubwanjye ndirahiye,

bazakubera nk'umurimbo w'agahebuzo,

bazakubera nk'umwambaro w'umugeni.

19Koko wabaye amatongo n'umusaka,

nyamara uzabera muto cyane abagiye kugutura.

20Abana bakubyariwe bazavuga bati:

‘Aha hantu ni hato rwose,

duhe aho dutura hahagije.’

21Icyo gihe uzibaza uti:

‘Aba bana bose ni nde wabambyariye?

Nabaye incike ntagishoboye kubyara,

najyanywe ho umunyago ndatereranwa.

None se aba bana ni nde wabareze?

Ese ko nasigaye jyenyine, aba bo baturutse he?’ ”

22Nyagasani Uhoraho aravuze ati:

“Ngiye guha amahanga ikimenyetso,

nzashinga ibendera ryanjye mu mahanga,

azatahura abahungu n'abakobwa bawe.

23Abami bazakugenzereza nka so,

abamikazi bazakurera nka nyoko.

Bazagupfukamira bubamye,

bazarigata umukungugu wo ku birenge byawe.

Bityo uzamenya ko ndi Uhoraho,

abamfitiye icyizere ntibazakorwa n'ikimwaro.

24Mbese hari uwakwambura intwari ibyo yanyaze?

Ese hari uwavana imbohe mu nzara z'uwayiboshye?”

25Nyamara Uhoraho aravuga ati:

“Koko intwari igiye kwamburwa ibyo yanyaze,

imbohe igiye kuvanwa mu nzara z'uwayiboshye.

Jyewe ubwanjye ngiye kwibasira abanzi bawe,

ni jye ubwanjye uzakiza abana bawe.

26Abagukandamiza nzabareka baryane,

bazasinda amaraso yabo nk'abasinze divayi.

Abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho Umukiza wawe,

bazamenya ko ndi Umucunguzi ukomeye w'Abisiraheli.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help