Yeremiya 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Amakimbirane ya Yeremiya na Pashehuri

1Umutambyi Pashehuri mwene Imeri wari umuyobozi w'Ingoro y'Uhoraho, yumva ubwo buhanuzi bwa Yeremiya.

2Nuko Pashehuri aramukubita, amuzirika ku nkingi yo hafi y'irembo rya Benyamini ryo mu majyaruguru, ari ryo ry'Ingoro y'Uhoraho.

3Bukeye Pashehuri amubohora kuri ya nkingi, Yeremiya aramubwira ati: “Uhoraho ntakwita Pashehuri, ahubwo akwise Iterabwoba impande zose.”

4Koko rero Uhoraho aravuga ati: “Ngiye gukora ku buryo wowe ubwawe witera ubwoba, ukabutera n'incuti zawe zose. Uzirebera wowe ubwawe uko abanzi bazicisha izo ncuti zawe inkota. Abayuda nzabagabiza umwami w'i Babiloni, azabajyana ho iminyago i Babiloni abicishe inkota.

5Ubutunzi bwose bw'uyu mujyi, umusaruro waho n'ibintu byose by'agaciro, kimwe n'umutungo wose w'abami b'u Buyuda, nzabigabiza abami babo babisahure babijyane i Babiloni.

6Naho wowe Pashehuri n'abo mu rugo rwawe bose, muzajyanwa ho iminyago i Babiloni. Aho ni ho uzagwa uhahambwe wowe na za ncuti zawe wajyaga uhanurira ibinyoma.”

Yeremiya yinubira Uhoraho

7Uhoraho, waranyigaruriye ndakwemerera,

wandushije amaboko uranyigarurira.

Buri gihe umbonye wese aranseka,

nahindutse urw'amenyo.

8Igihe cyose ngomba kuvuga mba ntaka,

ndataka nkamagana ubugome n'ubwicanyi.

Uhoraho, ubutumwa bwawe butuma mpora ntukwa,

koko butuma mba ruvumwa.

9Iyo mvuze nti:

“Sinongera kubutangaza,

sinzongera kubuvuga mu izina rye”,

bungurumanamo nk'umuriro utwika ukanshegesha,

ngerageza kwiyumanganya simbishobore.

10Ndumva abantu benshi bamvuga bati:

“Akwiza iterabwoba impande zose,

nimuze tumurege tumushinje.”

Abari incuti zanjye na bo bategereje ko nteshuka,

baravuga bati:

“Hari ubwo yateshuka tukamwihimura.”

11Nyamara Uhoraho, uri kumwe nanjye nk'umurwanyi udatsimburwa,

bityo abantoteza bazagwe be kwegura umutwe.

Bazakorwa n'ikimwaro kubera ko batsinzwe,

ikimwaro kitazigera cyibagirana.

12Uhoraho Nyiringabo, ni wowe umenya intungane,

ni wowe uzi ibyo abantu batekereza.

Nagutuye akababaro kanjye,

ntegereje kureba uko uzamporera.

13Nimuririmbire Uhoraho mumusingize,

yagobotoye abakene mu nzara z'abagome.

14Nihavumwe umunsi navutseho,

umunsi mama yambyayeho ntukagire umugisha.

15Nihavumwe umuntu wabwiye data ati: “Wabyaye umuhungu”,

navumwe kuko yatumye yishima.

16Uwo muntu arakaba nka ya mijyi Uhoraho yarimbuye,

ajye ahora abyukira ku nduru,

ajye yirirwa yumva urwamo rw'intambara.

17Ni kuki Uhoraho atanyiciye mu nda ya mama?

Koko mama yari kumbera imva.

18Kuki navukiye kuruha no kubabara?

Kuki navukiye gukorwa n'ikimwaro mu mibereho yanjye?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help