Abacamanza 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Intambara hagati ya Yefute n'Abefurayimu

1Abefurayimu bakoranira hamwe bambuka Yorodani, basanga Yefute i Safoni baramubaza bati: “Kuki wagiye kurwanya Abamoni utadutabaje? Tuzagutwikira mu nzu yawe ukongokeremo!”

2Yefute arabasubiza ati: “Jyewe n'abo twari kumwe twari dushyamiranye n'Abamoni, mbatabaje ntimwantabara.

3Mbibonye ntyo mperako mpara amagara yanjye njya gutera Abamoni, maze Uhoraho ampa kubatsinda. None se murampora iki?”

4Nuko Yefute akoranyiriza hamwe Abagileyadi barwanya Abefurayimu, kuko Abefurayimu babacyuriraga bati: “Muhora muduhunga! Ntimuri Abefurayimu, ntimuri n'Abamanase!” Abagileyadi barabatsinda,

5bigarurira ibyambu bya Yorodani bigana mu ntara y'Abefurayimu. Nuko hagira umuntu ushaka kwambuka kugira ngo ahunge, bakamubaza bati: “Uri Umwefurayimu?”

Yabahakanira,

6bakamubwira bati: “Ngaho vuga uti: ‘Shiboleti’ ”, undi akavuga ati: “Siboleti”, kubera ko atashoboraga kurivuga neza. Ubwo bagahita bamusingira bakamwicira kuri ibyo byambu. Icyo gihe hagwa Abefurayimu ibihumbi mirongo ine na bibiri.

7Yefute w'Umugileyadi yamaze imyaka itandatu ategeka Abisiraheli, maze arapfa bamuhamba muri umwe mu mijyi y'i Gileyadi.

Ibusani

8Nyuma ya Yefute, Ibusani w'i Betelehemu ni we wabaye umucamanza w'Abisiraheli.

9Yari afite abahungu mirongo itatu n'abakobwa mirongo itatu. Abo bakobwa be bose yabashyingiye mu yindi miryango itari uwo akomokamo, n'abahungu be bose aba ari ho abashakira abageni. Ibusani yamaze imyaka irindwi ategeka Abisiraheli,

10nuko arapfa bamuhamba i Betelehemu.

Eloni

11Nyuma ya Ibusani, Eloni w'Umuzabuloni ni we wabaye umucamanza w'Abisiraheli. Hashize imyaka icumi

12arapfa, bamuhamba Ayaloni mu ntara y'Abazabuloni.

Abudoni

13Nyuma ya Eloni, Abudoni mwene Hileli w'i Piratoni ni we wabaye umucamanza w'Abisiraheli.

14Yari afite abahungu mirongo ine, n'abuzukuru b'abahungu mirongo itatu, bagendaga ku ndogobe mirongo irindwi. Hashize imyaka umunani

15arapfa bamuhamba i Piratoni mu ntara y'Abefurayimu, mu misozi ituwe n'Abamaleki.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help