1“Vuza ihembe uburire abantu!
Dore abanzi bateye igihugu cyanjye,
bameze nk'ikizu kigiye gukacira umuhīgo.
Koko Abisiraheli bishe Isezerano ryanjye,
banze gukurikiza Amategeko yanjye.
2Barantakambira bati:
‘Mana yacu, turakwemera!’
3Nyamara Abisiraheli banze ibyiza,
bityo abanzi bazabatoteza.
4Biyimikira abami ntabibategetse,
bishyiriraho abatware batangishije inama.
Biremera ibigirwamana mu ifeza no mu izahabu,
ni cyo gituma bazarimbuka.
5Mwa batuye i Samariya mwe,
ishusho y'inyana muramya nyanga urunuka!
Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bubagurumaniye.
Mbese muzananirwa kuba indakemwa mugeze ryari?
6Iyo nyana si imana,
yacuzwe n'umunyabukorikori w'Umwisiraheli,
koko iyo nyana y'Abanyasamariya izajanjagurika.
7Abisiraheli babibye umuyaga, bazasarura serwakira.
Bameze nk'ingano zidafite amahundo, nta fu zigira.
Nubwo bakweza imyaka, abanyamahanga bazayibanyaga.
8Abisiraheli bazajyanwa ho iminyago,
bagenza nk'abanyamahanga, nta kamaro bagifite.
9Bagiye gutakambira Abanyashūru,
Abefurayimu ntibava ku izima,
bameze nk'indogobe y'ishyamba yigize ingunge.
Baguriye ibihugu by'incuti kugira ngo bibarinde.
10Naho bagurira ibihugu by'amahanga,
ubu ngiye kubakoranyiriza hamwe mbahane.
Hasigaye igihe gito, umwami wa Ashūru akabicisha agahato.
11“Abefurayimu bubatse intambiro nyinshi zo guhongerera ibyaha,
ariko zabahindukiye impamvu zo gucumura.
12Nabandikiye amabwiriza ibihumbi n'ibihumbi,
nyamara bo bayafashe nk'aho atari bo agenewe.
13Bantambirira ibitambo bakarya inyama zabyo,
ariko jyewe Uhoraho simbyishimira.
Kuva ubu sinzabababarira ibicumuro byabo,
nzabahana mbaziza ibyaha byabo,
nzabacira mu Misiri.
14Abisiraheli biyubakiye ingoro zo kwiberamo,
nyamara bimūye Umuremyi wabo.
Abayuda na bo biyubakiye imijyi y'intamenwa myinshi,
nyamara iyo mijyi nzayiha inkongi y'umuriro,
inkongi izatsemba amazu yabo akomeye.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.