Yonasi 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yonasi atangariza ab'i Ninive ubutumwa bw'Imana

1Uhoraho yongera kubwira Yonasi ati:

2“Haguruka ujye i Ninive wa murwa munini, maze utangarize abantu baho ubutumwa nguhaye.”

3Yonasi ni ko kumvira itegeko ry'Uhoraho arahaguruka, noneho yerekeza i Ninive. Ninive wari umurwa munini cyane, ku buryo kuwuhetura byafataga iminsi itatu.

4Umunsi wa mbere Yonasi ajya mu mujyi agenda atangaza ati: “Hasigaye iminsi mirongo ine gusa maze uyu murwa wa Ninive ukarimbuka.”

5Abaturage b'i Ninive bemera ubutumwa bw'Imana. Hatangazwa igihe cyo kwigomwa kurya, maze uhereye ku bakomeye ukageza ku boroheje bambara imyambaro igaragaza akababaro.

6Inkuru igera ku mwami w'i Ninive. Ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, yiyambura umwambaro we wa cyami yambara umwambaro ugaragaza akababaro, maze yicara mu ivu.

7Nuko umwami aca iteka, ategeka ko ryamamazwa muri Ninive yose bagira bati: “Hakurikijwe iteka ry'umwami afatanyije n'ibyegera bye, abantu bose babujijwe kugira icyo barya n'icyo banywa. Amatungo yose, amaremare n'amagufi, na yo ntagomba kuragirwa cyangwa ngo yuhirwe.

8Abantu bambare imyambaro igaragaza akababaro bayishyire no ku matungo, maze bambaze Imana bashyizeho umwete. Umuntu wese areke ibibi n'urugomo yagiraga.

9Ahari Imana yahindura imigambi yayo, ikareka kuturakarira bikaze maze ntitumarire ku icumu.”

10Imana ibonye imyifatire yabo n'ukuntu bisubiyeho bakareka ibibi bakoraga, irigarura ireka kubarimbura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help