Ibyakozwe n'Intumwa 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Timoteyo ajyana na Pawulo na Silasi

1Nuko Pawulo agera i Derube hanyuma ajya i Lisitira. Aho hari hatuye umwigishwa wa Kristo akitwa Timoteyo, nyina akaba Umuyahudikazi wemera Yezu naho se akaba Umugereki.

2Yashimwaga n'abavandimwe b'i Lisitira n'abo muri Ikoniyo.

3Pawulo yifuzaga kujyana na we, maze aramukeba kubera Abayahudi bari aho hantu, kuko bose bari bazi ko se wa Timoteyo ari Umugereki.

4Uko banyuraga mu mujyi, bagezaga ku baho ibyemezo byafashwe n'Intumwa za Kristo hamwe n'abakuru bari i Yeruzalemu, kandi bakabasaba kubikurikiza.

5Bituma amatorero akomera ku kwemera Kristo kandi akiyongera uko bukeye.

Pawulo yerekwa umugabo wo muri Masedoniya

6Nuko bambukiranya intara ya Furujiya n'iya Galati, kuko Mwuka Muziranenge yari yababujije kuvuga Ijambo ry'Imana mu ntara ya Aziya.

7Bageze ku mbibi za Misiya bagerageza kujya mu ntara ya Bitiniya, ariko Mwuka wa Yezu ntiyabakundira.

8Bamaze kwambukiranya Misiya, baramanuka bagera i Tirowa.

9Muri iryo joro Imana yereka Pawulo umugabo wo mu ntara ya Masedoniya. Uwo mugabo aramwinginga ati: “Ambuka uze muri Masedoniya udutabare”.

10Pawulo akimara kubonekerwa twahise dushaka uko twakomeza ngo tujye muri Masedoniya, kuko byagaragaraga ko ari Imana iduhamagariye kujya kubwira abaho Ubutumwa bwayo bwiza.

Lidiya w'i Filipi yemera Kristo

11Nuko tuva i Tirowa mu bwato, twahuranya inyanja dufata i Samotirasi, bukeye turakomeza tugera i Neyapoli.

12Tuvayo duca iy'ubutaka tugera i Filipi, umujyi ukomeye wo muri Masedoniya utuwemo n'Abanyaroma, tuhamara iminsi.

13Ku munsi w'isabato tuva mu mujyi tujya ku mugezi, ahantu twatekerezaga ko abantu basengera. Nuko turicara tuganira n'abagore bari bahakoraniye.

14Umwe muri bo witwaga Lidiya wo mu mujyi wa Tiyatira, yari umucuruzi w'imyenda itukura ihenda. Yari asanzwe asenga Imana maze adutega amatwi, kuko Nyagasani yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga.

15Amaze kubatizwa we n'urugo rwe rwose, ahita atwinginga ati: “Niba mubona ko nayobotse Nyagasani koko, nimuze mbacumbikire.”

Nuko araduhata turabyemera.

Pawulo na Silasi muri gereza i Filipi

16Umunsi umwe twagiye ha hantu basengeraga, duhura n'umukobwa w'umuja wahanzweho n'ingabo ya Satani yamuteraga kuvuga ibizaba. Yaheshaga ba shebuja amafaranga menshi abwira abantu ibizababaho.

17Akomeza kudukurikira twe na Pawulo arangurura ati: “Aba bantu ni abagaragu b'Imana Isumbabyose, kandi barabarangira inzira ibageza ku gakiza.”

18Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo bimaze kumurembya, arahindukira abwira iyo ngabo ya Satani ati: “Mu izina rya Yezu Kristo ndagutegetse ngo ‘Muvemo!’ ”

Ako kanya imuvamo.

19Ba shebuja b'uwo mukobwa babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi babakurubana ku kibuga cyo mu mujyi rwagati, imbere y'abategetsi.

20Babashyikiriza abacamanza bakuru barababwira bati: “Aba bantu baratera imvururu mu mujyi wacu. Ni Abayahudi

21kandi barigisha imigenzo tudashobora kwemera cyangwa gukurikiza, kuko turi Abanyaroma.”

22Rubanda na bo barabahagurukira. Nuko abacamanza babahubuzamo imyambaro, maze batanga itegeko ryo kubakubita.

23Bamaze kubahaza inkoni babaroha muri gereza, bategeka umurinzi kubarinda cyane.

24Na we abonye ko ahawe itegeko rikomeye rityo, abashyira muri gereza rwagati amaguru ayahambiriye ho ingiga.

25Mu gicuku Pawulo na Silasi basengaga baririmba basingiza Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi.

26Nuko muri ako kanya habaho umutingito w'isi ukomeye, imfatiro za gereza zirajegajega. Inzugi zose zihita zikinguka, iminyururu ya bose iradohoka.

27Umurinzi wa gereza arakanguka. Abonye ko inzugi za gereza zikinguye, akura inkota ngo yisogote kuko yibwiye ko imfungwa zacitse.

28Ariko Pawulo avuga aranguruye ijwi ati: “Wikwigirira nabi! Twese turahari.”

29Nuko uwo murinzi atumiza amatara, agenda yiruka yikubita imbere ya Pawulo na Silasi ahinda umushyitsi.

30Nyuma arabasohokana arababaza ati: “Batware, ngomba gukora iki kugira ngo nkizwe?”

31Baramusubiza bati: “Wizere Nyagasani Yezu, urakizwa wowe n'abawe.”

32Nuko bamubwira Ijambo rya Nyagasani, we n'abo mu rugo rwe bose.

33Ako kanya muri iryo joro, arabajyana abuhagira inguma. Aherako arabatizwa we n'urugo rwe rwose.

34Nuko ajyana Pawulo na Silasi iwe, arabafungurira. Yishimana n'abo mu rugo rwe bose kubera ko yizeye Imana.

35Bumaze gucya ba bacamanza bakuru batuma abaporisi ku murinzi wa gereza bati: “Rekura ba bantu!”

36Umurinzi na we abibwira Pawulo ati: “Abacamanza batumye ngo murekurwe, none rero nimusohoke mwigendere amahoro.”

37Ariko Pawulo arasubiza ati: “Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse baturoha muri gereza birengagije ko dufite ubwenegihugu bw'Abanyaroma. None baragira ngo badukuremo rwihishwa? Reka da! Ahubwo nibiyizire baturekure!”

38Abaporisi bajya kumenyesha abacamanza ayo magambo, na bo bumvise ko Pawulo na Silasi ari Abanyaroma, bibatera ubwoba.

39Ni bwo baje kubasaba imbabazi, nyuma barabarekura maze babasaba kubavira mu mujyi.

40Pawulo na Silasi bavuye muri gereza bajya kwa Lidiya, basangayo abandi bemeye Yezu. Bamaze kubarema umutima baragenda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help