1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Iyo Uhoraho atatugoboka,
Abisiraheli nibabe ari ko bavuga,
2Iyo Uhoraho atatugoboka,
igihe abantu bari baduhagurukiye,
3baba baratumize turi bazima,
bakatumira kubera uburakari bukaze badufitiye.
4Ibyago biba byaraduhitanye nk'abahitanywe n'amazi,
imivu yabyo iba yaradutembanye.
5Koko ayo mazi yarubiye aba yaradutembanye.
6Uhoraho nasingizwe,
ntiyaturekeye mu nzāra z'abaduhigaga.
7Twarokotse nk'inyoni irokoka umutego w'abayiteze,
umutego waracitse turawurokoka.
8Uhoraho ni Umutabazi wacu,
ni we waremye ijuru n'isi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.