1Amategeko ni nk'igishushanyo gusa cy'imigisha tuzahabwa, ntabwo ari iyo migisha nyir'izina. Nta na rimwe rero yabasha guhindura indakemwa abaza kuramya Imana. Nta n'ubwo bya bitambo bihora ari bimwe byabikora, nubwo babitamba hato na hato buri mwaka.
2Iyo biza kugenda bityo, mbese ntibaba bararekeye aho kubitamba? Baba barejejwe rimwe rizima, bakaba batagifite imitima ibashinja ibyaha.
3Ibiri amambu, umumaro w'ibyo bitambo ni ukwibutsa abantu ibyaha byabo buri mwaka.
4Erega amaraso y'ibimasa n'ay'amasekurume y'ihene ntabwo abasha kuvanaho ibyaha!
5Ni cyo gituma Kristo aje ku isi yabwiye Imana ati:
“Ibitambo n'amaturo si byo washatse,
ahubwo wanteganyirije umubiri.
6Ibitambo bikongorwa n'ibyo guhongerera ibyaha si byo bigushimisha.
7Nuko ndavuga nti: ‘Dore ndaje,
Mana, nzanywe no gukora ibyo ushaka,
nk'uko byanditswe kuri jye mu muzingo w'igitabo cy'Amategeko.’”
8Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo n'amaturo, ari ibitambo bikongorwa n'umuriro cyangwa ibyo guhongerera ibyaha, si byo washatse kandi si byo bigushimisha”, kandi ibyo bitambo yavuze ari byo biturwa nk'uko Amategeko abiteganya.
9Ahita yungamo ati: “Dore ndaje. Mana, nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Ni ko gukuraho bya bitambo bya mbere abisimbuza igitambo kindi gishya.
10Kubera ubwo bushake bwayo, tweguriwe Imana tuba intore zayo, tubikesha igitambo Yezu Kristo yatuye rimwe rizima ari cyo mubiri we.
11Umutambyi wese ahora ahagurutswa no gukora umurimo we, agatamba ibitambo bya buri munsi bitabasha na gato kuvanaho ibyaha.
12Naho Kristo we amaze gusohoza igitambo kimwe gikuraho ibyaha ku buryo budasubirwaho, yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana.
13Kuva ubwo ategereje ko Imana igira abanzi be nk'akabaho akandagizaho ibirenge.
14Bityo bitewe n'igitambo cye kimwe, Kristo yamaze kugira indakemwa abo ahindura intore z'Imana.
15Mwuka Muziranenge na we ni ko abitwemeza. Abanza kugira ati:
16“Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y'icyo gihe,
nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,
nzayandika mu bwenge bwabo.
Ni jye Nyagasani ubivuze.”
17Arongera ati:
“Ibyaha byabo n'ibicumuro byabo sinzabyibuka ukundi.”
18Koko kandi iyo habayeho kubabarirwa ibyaha, ntibiba bikiri ngombwa kubitambira ibitambo.
Kwegera Imana19Noneho bavandimwe, dufite uburenganzira bwo kwinjira muri cya Cyumba kizira inenge cyane nta cyo twishisha, tubikesha amaraso Yezu yatumeneye.
20Yaduciriye inzira nshya igeza mu bugingo. Iyo nzira inyura mu mwenda ukingirije cya Cyumba, ni ukuvuga ko inyura mu mubiri we.
21Ikindi kandi dufite Umutambyi mukuru ukomeye, ushinzwe inzu y'Imana.
22Nuko rero nimucyo twegere Imana tutaryarya kandi tuyizeye tudashidikanya, imitima yacu yejejwe ngo ibe itakiturega ikibi, n'imibiri na yo yuhagiwe n'amazi asukuye.
23Dukomeze kuvuga ku mugaragaro ibyo twiringiye tudahungabana, kuko Imana yaduhaye amasezerano ari indahemuka.
24Twite kandi kuri bagenzi bacu, duterane umwete wo gukundana no kugira neza.
25Twirinde kubura mu materaniro, nk'uko bamwe babigize akamenyero. Ahubwo turusheho gukomezanya, kubera ko umunsi wa Nyagasani wegereje nk'uko mubireba.
26Nidukomeza gukora ibyaha nkana kandi twaramaze kumenya ukuri, nta gitambo kiba kikiriho cyo guhongerera ibyaha.
27Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw'Imana, n'umuriro ukaze uzatsemba abayirwanya.
28Umuntu wese wishe Amategeko ya Musa agashinjwa n'abagabo babiri cyangwa barenzeho, agomba kwicwa nta mbabazi.
29Mwibaze namwe rero uko bizamera ku muntu uzaba yaratesheje agaciro Umwana w'Imana, akandavuza amaraso ahamya Isezerano ryayo ari na yo yamugize intore yayo, agatuka na Mwuka ugira ubuntu! Mbega igihano gikomeye umuntu wagize atyo azaba akwiye!
30Koko kandi tuzi neza uwavuze ati: “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura.” Kandi akongera ati: “Nyagasani azacira abantu be urubanza.”
31Biteye ubwoba gutabwa muri yombi n'Imana nzima!
32Mwibuke ibyababayeho mu bihe bya mbere. Muri iyo minsi mukimara kumurikirwa n'Imana, mwaratewe mubona ibibababaza byinshi maze iyo ntambara muyīfatamo kigabo.
33Rimwe kwari ugutukwa no kugirirwa nabi ku mugaragaro. Ubundi kandi kwari ukwifatanya n'abagirirwa bene ibyo.
34Koko kandi mwababaranye n'abari mu minyururu, kandi mwemera ko ibyanyu bisahurwa ndetse murabyishimira. Mwitwaje ko mufite ubukungu buhebuje kandi buhoraho.
35Nuko rero kuvuga mushize amanga ntimukabitezukeho, kuko ari byo bizabahesha ingororano ikomeye.
36Icyo mukeneye ni ukwihangana kugira ngo mukore ibyo Imana ibashakaho, mubone kwegukana ibyo yasezeranye.
37Ni na ko Ibyanditswe bivuga biti:
“Hasigaye akanya gato ndetse ni gato cyane,
maze Ugomba kuza azaza ntazatinda.
38Umuntu untunganiye azabeshwaho no kunyizera,
ariko nasubira inyuma sinzamwishimira.”
39Twe rero ntituri mu basubira inyuma bakajya kurimbuka, ahubwo turi mu bizeye Imana bakazegukana ubugingo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.