1Umumarayika twavuganaga aragaruka arankomanga nk'ukangura umuntu uri mu bitotsi.
2Arambaza ati: “Urabona iki?”
Ndamusubiza nti: “Ndabona igitereko cy'amatara cy'izahabu, gifite umukondo w'amavuta ku mutwe wacyo. Ku rugara rw'uwo mukondo, hari amatara arindwi afite imiyoboro irindwi ijyana amavuta mu ntambi zayo.
3Ndabona kandi iminzenze ibiri, umwe iburyo undi ibumoso bw'umukondo.”
4Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, biriya bishushanya iki?”
5Na we ati: “Mbese ntubizi?”
Ndamusubiza nti: “Oya Nyakubahwa.”Amasezerano Zerubabeli yahawe
6Wa mumarayika ambwira kandi kugeza ubu butumwa kuri Zerubabeli ati: “Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
‘Ububasha bwawe cyangwa imbaraga zawe,
si byo bizagushoboza umurimo wanjye,
ahubwo uzawushobozwa na Mwuka wanjye.’
7Zerubabeli we, ingorane zawe nubwo zingana umusozi nzazikuraho.
Ingoro yanjye uzayishyiraho ibuye ryo kuyisoza,
maze baritangarire bati:
‘Mbega ukuntu ari ryiza!
Mbega ukuntu ari ryiza! ’ ”
8Nuko Uhoraho arantuma ati:
9“Zerubabeli ni we washyize urufatiro kuri iyi Ngoro yanjye, kandi ni na we uzasoza imirimo y'ubwubatsi bwayo.
“Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe.
10“Erega ntawe ukwiye guhinyura imirimo y'ibanze y'umushinga,
ahubwo muzishima mubonye Zerubabeli ashoje Ingoro,
ayishyizeho rya buye ryatoranyijwe.”
Ibisobanuro by'iyerekwa rya gatanuWa mumarayika arambwira ati: “Ya matara arindwi wabonye, ashushanya amaso y'Uhoraho ugenzura isi yose kugira ngo arebe ibiyikorerwaho.”
11Ndongera ndamubaza nti: “Mbese iriya minzenze ibiri iri iburyo n'ibumoso bw'igitereko cy'amatara yo ishushanya iki?”
12Ndakomeza nti: “Naho se ariya mashami abiri y'iminzenze ari iruhande rw'imiheha ibiri y'izahabu, ijyana amavuta y'iminzenze mu mukondo yo ashushanya iki?”
13Na we ati: “Mbese na yo ntuzi icyo ashushanya?”
Ndamusubiza nti: “Oya Nyakubahwa.”
14Nuko arambwira ati: “Ariya mashami ashushanya ba bagabo babiri Nyagasani umugenga w'isi yose yatoranyije, akabasiga amavuta kugira ngo bamukorere.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.