Ezayi 27 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Gutsindwa kw'ikiyoka cyo mu nyanja

1Icyo gihe Uhoraho azafata inkota ye nini, ikomeye kandi ityaye, ahane cya gikōko nyamunini cyo mu nyanja, ari cyo kiyoka kigaragura kandi kihuta, azica icyo kiyoka cyo mu nyanja.

Imizabibu y'Uhoraho

2Icyo gihe Uhoraho azavuga ati:

“Nimutere indirimbo y'umuzabibu unejeje.

3Jyewe Uhoraho ndawurinda nkawuvomerera buri gihe,

nywurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira uwonona.

4Sinkiwurakariye,

numeramo amahwa n'imifatangwe nzabitema mbitwike.

5Nyamara abanzi banjye nibampungiraho,

tuzagirana amasezerano y'amahoro.”

Igihano n'imbabazi bya Isiraheli

6Mu gihe kizaza urubyaro rwa Yakobo ruzagwira,

Abisiraheli bazororoka buzure isi.

7Mbese Uhoraho yahannye Abisiraheli?

Yabahannye se nk'uko yagenje ababakandamizaga?

Yabishe se nk'uko yagenje ababicaga?

8Yabamenesheje mu gihugu cyabo,

yabamenesheje akoresheje inkubi y'umuyaga w'iburasirazuba.

9Bityo ibicumuro by'Abisiraheli bizahanagurwa,

ibyaha byabo bizababarirwa,

bizababarirwa nibarimbura intambiro zubatswe n'amabuye, bakazimenagura,

bazatsemba kandi inkingi zeguriwe Ashera n'igicaniro cy'imibavu.

10Wa mujyi w'intamenwa uzahinduka umusaka,

uzahinduka ikidaturwa,

uzaba urwuri n'ibuga by'amatungo.

11Amashami y'ibiti azuma avunagurike,

abagore bazayatashya bayacane.

Koko rero aba bantu ntibumva,

bityo Imana yabaremye ntizabagirira impuhwe cyangwa imbabazi.

Abajyanyweho iminyago bazatahuka

12Icyo gihe guhera ku ruzi rwa Efurati kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri,

Uhoraho azatarurukanya Abisiraheli umwe umwe,

azabatarurukanya nk'uko umuntu arundarunda imyaka amaze guhura.

13Icyo gihe ikondera rinini rizavuga,

abari baratataniye muri Ashūru no mu Misiri bazagaruka,

bazasengera Uhoraho ku musozi yiyeguriye i Yeruzalemu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help