1 Amateka 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abakomoka kuri Dawidi(2 Sam 3.1-5)

1Dore amazina y'abana ba Dawidi bavukiye i Heburoni:

impfura ye ni Amunoni yabyaranye na Ahinowamu w'i Yizerēli.

Umukurikira ni Daniyeli yabyaranye na Abigayile w'i Karumeli.

2Uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri.

Uwa kane ni Adoniya yabyaranye na Hagita.

3Uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali.

Uwa gatandatu ni Yitereyamu yabyaranye na Egila.

4Abo uko ari batandatu Dawidi yababyaye mu myaka irindwi n'amezi atandatu ari ku ngoma i Heburoni.

Naho i Yeruzalemu yahamaze imyaka mirongo itatu n'itatu ari ku ngoma.

5Dore abana yabyariyeyo: Shama na Shobabu, na Natani na Salomo. Abo uko ari bane Dawidi yababyaranye na Batisheba umukobwa wa Amiyeli.

6Yabyariyeyo kandi n'abandi bahungu icyenda ari bo aba: Yibuhari na Elishuwa na Elifeleti,

7na Noga na Nefegi na Yafiya,

8na Elishama na Eliyada na Elifeleti.

9Abo bose ni abahungu ba Dawidi, utabariyemo abo yabyaranye n'inshoreke ze. Yari afite kandi n'umukobwa witwaga Tamari.

Abakomoka kuri Salomo

10Dore abakomoka kuri Salomo: mwene Salomo ni Robowamu, mwene Robowamu ni Abiya, mwene Abiya ni Asa, mwene Asa ni Yozafati, mwene Yozafati ni

11Yoramu, mwene Yoramu ni Ahaziya, mwene Ahaziya ni Yowasi, mwene Yowasi ni

12Amasiya, mwene Amasiya ni Uziya, mwene Uziya ni Yotamu, mwene Yotamu ni

13Ahazi, mwene Ahazi ni Hezekiya, mwene Hezekiya ni Manase, mwene Manase ni

14Amoni, mwene Amoni ni Yosiya.

15Dore amazina ya bene Yosiya: impfura ye ni Yohanani, umukurikira ni Yoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumu.

16Bene Yoyakimu ni Yoyakini wasimbuwe ku ngoma na Sedekiya.

Abakomoka kuri Yoyakini

17Dore amazina ya bene Yoyakini wajyanywe i Babiloni ari imbohe: Salatiyeli

18na Malikiramu na Pedaya na Shenasari, na Yekamiya na Hoshama na Nedabiya.

19Bene Pedaya ni Zerubabeli na Shimeyi. Zerubabeli yabyaye abahungu babiri ari bo Meshulamu na Hananiya, abyara n'umukobwa umwe ari we Shelomiti.

20Hanyuma abyara n'abandi bahungu batanu ari bo Hashuba na Oheli na Berekiya, na Hasadiya na Yushabu-Hesedi.

21Abakomotse kuri Hananiya ni Pelatiya na Yeshaya, na bene Refaya na bene Arunani, na bene Obadiya na bene Shekaniya.

22Shekaniya yakomotsweho na Shemaya n'abahungu be, ari bo Hatushi na Igali na Bariya, na Neyariya na Shafati. Bose hamwe ni abantu batandatu.

23Neyariya yabyaye abahungu batatu ari bo Eliyowenayi, na Hezikiya na Azirikamu.

24Eliyowenayi yabyaye abahungu barindwi ari bo Hodaviya na Eliyashibu na Pelaya, na Akubu na Yohanani, na Delaya na Anani.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help