Abacamanza 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Samusoni arongora Umufilisitikazi

1Umunsi umwe Samusoni yaramanutse ajya i Timuna, ahabona umukobwa w'Umufilisitikazi.

2Agarutse imuhira abwira ababyeyi be ati: “Nabonye umukobwa wo mu Bafilisiti i Timuna, none nimujye kumunsabira ambere umugore.”

3Baramusubiza bati: “Mbese wabuze umugeni mu bakobwa bo mu muryango wacu cyangwa mu bandi Bisiraheli, bituma ugomba kujya gushaka umugeni muri bariya Bafilisiti batakebwe?”

Samusoni abwira se ati: “Uwo ni we nabengutse abe ari we unsabira.”

4Ababyeyi be ntibamenya ko ari Uhoraho ubiteye, ashaka impamvu yo kurwanya Abafilisiti, kuko muri icyo gihe bari barigaruriye Abisiraheli.

5Samusoni n'ababyeyi be baramanuka bajya i Timuna. Bageze mu mirima y'imizabibu yaho, Samusoni ahura n'icyana cy'intare kiza kimutontomera.

6Nuko Mwuka w'Uhoraho amuzaho, Samusoni wagendaga imbokoboko, atanyaguza icyo cyana cy'intare nk'utanyaguza umwana w'ihene, nyamara ntiyirirwa abibwira ababyeyi be.

7Samusoni akomeza urugendo aramanuka, aganira n'uwo mukobwa maze arushaho kumubenguka.

8Hashize iminsi, Samusoni asubira i Timuna gushyingirwa. Ageze aho yiciye ya ntare ajya kureba, asanga igikanka cyayo kigihari, cyuzuyemo inzuki n'ubuki.

9Afata kuri ubwo buki agenda arya, asubira aho ababyeyi be bari na bo abahaho bararya, ariko ntiyababwira ko abuvanye mu gikanka cy'intare.

10Se wa Samusoni ajya kwa bamwana we, maze Samusoni ahakoreshereza ibirori by'ubukwe nk'uko abasore babigenzaga.

11Abafilisiti bamubonye, bamutoranyiriza abasore mirongo itatu bo kugumana na we.

12Samusoni arababwira ati: “Ngiye kubasākuza igisākuzo, nimucyica iminsi irindwi y'ibirori itarashira, nzabaha amakanzu mirongo itatu, n'imyenda mirongo itatu yo kurimbana.

13Ariko nimutacyica, ni mwebwe muzampa amakanzu mirongo itatu n'imyenda mirongo itatu yo kurimbana.”

Baramusubiza bati: “Ngaho dusākuze twumve.”

14Arababwira ati:

“Mu kiryana havuyemo ikiribwa,

mu kinyambaraga havuyemo ibiryohereye.”

Mu minsi itatu, abo basore bari batarica icyo gisākuzo.

15Umunsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati: “Oshyoshya umugabo wawe, akubwire uko bica icyo gisākuzo. Niwanga turagutwikana n'ab'inzu ya so! Ese mwadutumiriye kutunyaga ibyacu?”

16Umugore wa Samusoni aramwegera amuririra imbere ati: “Uranyanga rwose ntunkunda! Ubonye ngo we kumbwira uko bica igisākuzo wahaye bene wacu!”

Aramusubiza ati: “Ese wibwira ko nakigusobanurira, ntarigeze ngisobanurira n'ababyeyi banjye?”

17Yamaze iyo minsi irindwi y'ibirori amuririra imbere, maze ku munsi wa karindwi, aba aramurembeje. Samusoni amusobanurira igisākuzo, na we akigeza kuri bene wabo.

18Kuri uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, ba basore b'i Timuna babwira Samusoni bati:

“Hari icyarusha ubuki kuryoha?

Hari icyarusha intare kugira imbaraga?”

Samusoni arabasubiza ati: “Iyo mudahingisha inyana yanjye, ntimwajyaga kwica igisākuzo cyanjye!”

19Muri ako kanya Mwuka w'Uhoraho amuzaho, Samusoni aramanuka ajya Ashikeloni ahica Abafilisiti mirongo itatu arabacuza, imyambaro yabo ayiha abishe cya gisākuzo. Nuko arazamuka asubira kwa se arakaye cyane.

20Umugore we acyurwa n'umwe muri ba basore bari kumwe na Samusoni mu bukwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help