Nehemiya 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Urutonde rw'amazina y'abatambyi n'Abalevi

1Dore amazina y'abatambyi n'Abalevi batahutse bava aho bari barajyanywe ho iminyago. Baje bayobowe na Zerubabeli mwene Salatiyeli hamwe na Yeshuwa.

Abo ni Seraya na Yeremiya na Ezira,

2na Amariya na Maluki na Hatushi,

3na Shekaniya na Rehumu na Meremoti,

4na Ido na Ginetoyi na Abiya,

5na Miyamini na Madiya na Biluga,

6na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya,

7na Salu na Amoki na Hilikiya na Yedaya wundi. Abo ni bo bari abatware b'amazu y'abatambyi n'aya bene wabo mu gihe cya Yeshuwa.

8Naho Abalevi bari Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Mataniya afatanyije na bene wabo, yari ashinzwe gutera indirimbo zo gusingiza Imana.

9Naho Bakibukiya na Uni na bene wabo, bagahagarara bateganye na bo kugira ngo babikirize.

Abakomoka kuri Yeshuwa Umutambyi Mukuru

10Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu na we abyara Yoyada,

11Yoyada abyara Yonatani, Yonatani na we abyara Yaduwa.

Abatware b'amazu y'Abatambyi

12Igihe Yoyakimu yari Umutambyi mukuru, aba bakurikira ni bo bari abatware b'amazu y'abatambyi: umutware w'inzu ya Seraya yari Meraya, uw'inzu ya Yeremiya yari Hananiya.

13Umutware w'inzu ya Ezira yari Meshulamu, uw'inzu ya Amariya yari Yehohanani.

14Uw'inzu ya Maluki yari Yonatani, uw'inzu ya Shebaniya yari Yozefu.

15Uw'inzu ya Harimu yari Adina, uw'inzu ya Merayoti yari Helikayi.

16Uw'inzu ya Ido yari Zakariya, uw'inzu ya Ginetoni yari Meshulamu.

17Umutware w'inzu ya Abiya yari Zikiri, uw'inzu ya Miniyamini, uw'inzu ya Mowadiya yari Pilutayi.

18Uw'inzu ya Biluga yari Shamuwa, uw'inzu ya Shemaya yari Yehonatani.

19Umutware w'inzu ya Yoyaribu yari Matenayi, uw'inzu ya Yedaya yari Uzi.

20Uw'inzu ya Salayi yari Kalayi, uw'inzu ya Amoki yari Eberi.

21Uw'inzu ya Hilikiya yari Hashabiya, naho umutware w'inzu ya Yedaya yari Netanēli.

Igitabo cyanditwemo imiryango y'Abatambyi n'Abalewi

22Igihe Eliyashibu na Yoyada na Yohanani na Yaduwa bari Abatambyi bakuru, amazina y'abatware b'amazu y'Abalevi kimwe n'ay'abatware b'amazu y'abatambyi, yandikwaga mu bitabo kugeza ku ngoma ya Dariyusi umwami w'u Buperesi.

23Ndetse igihe Yohanani umwuzukuru wa Eliyashibu yari Umutambyi mukuru, amazina y'abakuru b'imiryango y'Abalevi yari yanditse no mu bitabo by'amateka y'ibintu bikomeye byabayeho.

Inshingano mu Ngoro y'Imana

24Abatware b'amazu y'Abalevi ari bo Hashabiya na Sherebiya na Yoshuwa mwene Kadimiyeli, bahagararaga bateganye n'abandi Balevi bene wabo bikiranya, iyo cyabaga ari igihe cyo gushimira Imana no kuyisingiza. Bityo bagakurikiza amabwiriza yatanzwe na Dawidi umuntu w'Imana.

25Abarinzi b'Ingoro y'Imana ari bo Mataniya na Bakibukiya na Obadiya, na Meshulamu na Talimoni na Akubu, bari bashinzwe kurinda amazu yabikwagamo ibintu yari hafi y'amarembo y'iyo Ngoro.

26Bakoraga iyo mirimo igihe Yoyakimi mwene Yeshuwa wa Yosadaki yari Umutambyi mukuru, no mu gihe cy'umutegetsi Nehemiya na Ezira umutambyi n'umwigishamategeko.

Itahwa ry'urukuta rwa Yeruzalemu

27Ubwo batahaga urukuta ruzengurutse Yeruzalemu batumije Abalevi aho babaga hose, kugira ngo baze i Yeruzalemu kwizihiza mu byishimo umunsi mukuru wo gutaha urwo rukuta, kandi ngo basingize Imana bavuza ibyuma birangīra, bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri.

28Bakoranyije kandi abaririmbyi bo mu karere ka Yeruzalemu baturukaga mu nsisiro z'i Netofa,

29n'iz'i Betigilugali no mu cyaro kiri hafi ya Geba na Azimaveti. Koko rero abaririmbyi bari bariyubakiye insisiro ahakikije Yeruzalemu.

30Abatambyi n'Abalevi bamaze gukora umuhango wo kwihumanura, bawukorera na rubanda n'amarembo y'umurwa kimwe n'urukuta rwawo.

31Nuko mbwira abatware b'u Buyuda kurira urukuta, maze ndema imitwe ibiri minini y'abaririmbyi. Umwe unyura iburyo, ugenda hejuru y'urukuta werekeje ku Irembo ry'Imyanda.

32Abari muri uwo mutwe bakurikiwe na Hoshaya na kimwe cya kabiri cy'abatware b'u Buyuda,

33hakurikiraho Azariya na Ezira na Meshulamu,

34na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya.

35Hakurikiraho abatambyi bafite impanda. Na bo bagakurikirwa na Zakariya wakomokaga kuri Yonatani, na we wakomokaga kuri Shemaya wakomokaga kuri Mataniya, na we wakomokaga kuri Mikaya wakomokaga kuri Zakuri wo mu nzu ya Asafu.

36Yari hamwe na bene wabo ari bo Shemaya na Azarēli na Milalayi, na Gilalayi na Mayi na Netanēli, na Yuda na Hanani. Bari bafite ibikoresho bya muzika byari byarashyizweho na Dawidi umuntu w'Imana. Ubwo kandi umwigishamategeko Ezira ni we wari ubarangaje imbere.

37Bageze ku Irembo ry'Iriba, bararomboreza bagera ku ngazi zijya mu Murwa wa Dawidi. Bazamuka ingazi zijya hejuru y'urukuta bakomeza haruguru y'ingoro y'Umwami Dawidi, barasuka ku Irembo ry'Amazi ry'iburasirazuba bw'umurwa wa Yeruzalemu.

38Umutwe wa kabiri w'abaririmbyi ugenda werekeje ibumoso. Ndabashorera tugenda hejuru y'urukuta, duherekejwe na kimwe cya kabiri cya rubanda. Tunyura iruhande rw'Umunara w'Amafuru, tugera aho urukuta rutangirira kuba rugari.

39Tunyura hejuru y'Irembo rya Efurayimu, no hejuru y'Irembo rya Yeshana, no hejuru y'Irembo ry'Amafi. Turakomeza tunyura ku munara wa Hananēli no ku munara w'Ijana, no hejuru y'Irembo ry'Intama. Tugeze ku Irembo ry'Abarinzi turahagarara.

40Imitwe yombi y'abaririmbyi ihurira ku Ngoro y'Imana, maze irahagarara. Nuko nanjye n'abatware twari kumwe turahagarara,

41kimwe n'abatambyi bari bafite impanda ari bo Eliyakimu na Māseya na Miniyamini, na Mikaya na Eliyowenayi na Zakariya na Hananiya.

42Hari kandi na Māseya wundi na Shemaya na Eleyazari, na Uzi na Yohanani na Malikiya, na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi bayobowe na Izirahiya barangurura amajwi bararirimba.

43Kuri uwo munsi hatambwe ibitambo byinshi, abagabo bari bishimye kuko Imana yari yatumye bishima cyane. Abagore n'abana na bo barishimye, ku buryo urusaku rw'ibyishimo by'abari i Yeruzalemu rwumvikaniraga kure cyane.

Ibyagenewe abatambyi n'Abalevi(Neh 10.35-39)

44Icyo gihe kandi hashyizweho abagabo bashinzwe kurinda ibyumba by'ububiko bw'umutungo w'Ingoro y'Imana, n'iby'amaturo n'iby'umuganura n'iby'imigabane ya kimwe cya cumi. Nk'uko Amategeko yabiteganyaga, abo bagabo bajyaga mu mijyi ituwemo n'abahinzi bakabaka imigabane y'ibyo bejeje yagenewe abatambyi n'Abalevi. Abaturage b'u Buyuda bose bari bishimiye ukuntu abatambyi n'Abalevi bakoraga imirimo yabo.

45Bakoraga imirimo Imana yabashinze, bakita no ku mihango yo guhumanura ibintu. Abaririmbyi na bo kimwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, bakurikizaga amabwiriza yatanzwe n'Umwami Dawidi n'umuhungu we Salomo.

46Koko rero kuva kera mu gihe cya Dawidi na Asafu, habagaho abayobozi b'imitwe y'abaririmbyi, akaba ari bo bayobora indirimbo zo gushima n'izo gusingiza Imana.

47Bityo no mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, buri munsi Abisiraheli bose batangaga imigabane yagenewe abaririmbyi n'abarinzi. Batangaga kandi n'imigabane yagenewe abandi Balevi. Abalevi na bo ku byo bahawe bagatanga imigabane yeguriwe abakomokaga kuri Aroni, ni ukuvuga abatambyi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help