Ukuvanwa mu Misri 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Uhoraho abwira Musa ati: “Nk'uko mvugira mu kanwa k'abahanuzi banjye, ni ko uzabwirira umwami wa Misiri mu kanwa ka mukuru wawe Aroni.

2Uzabwira Aroni ibyo nzagutegeka byose na we abibwire umwami wa Misiri, kugira ngo areke Abisiraheli bave mu gihugu cye.

3Nanjye nzanangira umutima w'umwami, kandi nzakorera ibimenyetso n'ibitangaza byinshi mu Misiri.

4Umwami ntazabitaho, ariko nzahanisha Misiri ibihano bikomeye maze ngoboke ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, mbavane mu Misiri nkurikije imiryango yabo.

5Ubwo ni bwo Abanyamisiri bazamenya Uhoraho uwo ari we.”

6Musa na Aroni babigenza nk'uko Uhoraho yabibategetse.

7Igihe bavuganaga n'umwami wa Misiri, Musa yari amaze imyaka mirongo inani avutse, naho Aroni amaze mirongo inani n'itatu.

Inkoni ihinduka inzoka

8Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

9“Umwami wa Misiri nababwira gukora igitangaza, uzabwire Aroni uti: ‘Fata inkoni yawe uyijugunye hasi imbere y'umwami.’ Izahinduka inzoka.”

10Musa na Aroni basanga umwami bakora uko Uhoraho yabibategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere y'umwami n'ibyegera bye, ihinduka inzoka.

11Nuko umwami ahamagaza abanyabwenge n'abashitsi n'abanyabugenge bo mu Misiri, na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo.

12Bose bajugunya inkoni zabo hasi zihinduka inzoka, ariko iya Aroni imira izabo!

13Nyamara umwami arinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabivuze.

Ibyago Uhoraho yateje MisiriAmazi ahinduka amaraso

14Uhoraho abwira Musa ati: “Dore umwami wa Misiri yinangiye yanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende.

15Ejo umwami azajya ku ruzi rwa Nili, none uzazinduke witwaze ya nkoni yigeze guhinduka inzoka, ujye kuhamutegerereza.

16Uzamubwire uti: ‘Uhoraho Imana y'Abaheburayi yakuntumyeho ngo ureke ubwoko bwe bujye mu butayu kumuramya, ariko kugeza ubu ntiwigeze umwumvira.

17None dore ibizakumenyesha Uhoraho uwo ari we: iyi nkoni nitwaje ngiye kuyikubitisha aya mazi ya Nili, ahinduke amaraso.

18Amafi yo mu ruzi azapfa, amazi yarwo anuke maze Abanyamisiri bananirwe kuyanywa.’ ”

19Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Uzabwire Aroni afate inkoni ye ayitunge ku mazi yo mu Misiri, ayo mu migezi no mu miyoboro no mu bidendezi, mbese ahari amazi hose. Amazi yose yo mu Misiri n'ayo mu bikoresho bitari bimwe azahinduka amaraso.”

20Musa na Aroni bagenza uko Uhoraho yabategetse. Musa abangura inkoni ye akubitira amazi ya Nili imbere y'umwami n'ibyegera bye. Amazi yose ya Nili ahinduka amaraso.

21Amafi yo mu ruzi arapfa, amazi yarwo aranuka maze Abanyamisiri bananirwa kuyanywa. Amaraso akwira igihugu cyose cya Misiri.

22Ariko abanyabugenge bo mu Misiri na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo, kandi umwami akomeza kwinangira umutima, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabivuze.

23Umwami aritahira nk'aho ari nta cyabaye!

24Abanyamisiri bose bafukura mu mpande za Nili bashaka amazi yo kunywa, kuko batashoboraga kunywa ayo mu ruzi.

Ibikeri

25Amazi ya Misiri amaze guhinduka amaraso, hahise iminsi irindwi.

26Hanyuma Uhoraho atuma Musa ngo abwire umwami ati: “Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.

27Niba ugikomeje kwanga kuburekura, igihugu cyawe nzagiteza ibikeri.

28Uruzi rwa Nili ruzuzura ibikeri, maze bizamuke byuzure mu ngoro yawe, bigere no mu cyumba uryamamo ndetse no ku buriri bwawe! Bizagera mu mazu y'ibyegera byawe no mu y'abaturage. Bizagera mu maziko yawe no mu nkono zawe,

29ndetse bizakuzuraho byuzure no ku byegera byawe no kuri rubanda.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help