1 Amateka 26 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abarinzi b'amarembo

1Abarinzi b'Ingoro na bo bari bigabanyijemo amatsinda. Abo mu muryango wa Kōra ni Meshelemiya mwene Kōra, mwene Asafu.

2Bene Meshelemiya ni Zakariya na Yediyayeli, na Zebadiya na Yatiniyeli,

3na Elamu na Yehohanani na Elihowenayi.

4Bene Obedi-Edomu ni Shemaya na Yehozabadi, na Yowa na Sakari na Netanēli,

5na Amiyeli na Isakari na Pewuletayi. Koko rero Imana yari yarahaye Obedi-Edomu umugisha.

6Umuhungu we Shemaya yabyaye abahungu babaye abakuru b'imiryango, kubera ko bari abantu b'intwari.

7Bene Shemaya ni Otini na Refayeli, na Obedi na Elizabadi hamwe n'abavandimwe babo, ari bo Elihu na Semakiya. Abo na bo bari intwari

8kandi bose bakomokaga kuri Obedi-Edomu. Bo ubwabo n'abahungu babo hamwe n'abavandimwe babo, bari abagabo b'intwari bakoranaga imbaraga. Bose hamwe bari mirongo itandatu na babiri.

9Meshelemiya yari afite abahungu n'abavandimwe b'intwari, bose bari cumi n'umunani.

10Muri bene Hosa wo mu muryango wa Merari, hari Shimuri wari umutware nubwo atari impfura kuko se yamugize umutware.

11Yakurikirwaga na Hilikiya na Tabaliya na Zakariya. Bene Hosa n'abavandimwe be bose bari cumi na batatu.

12Aya matsinda y'abarinzi b'amarembo hamwe n'abatware babo, bagombaga gufatanya n'abavandimwe babo gukora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho.

13Bigabanyije amarembo bagombaga kurinda bakoresheje ubufindo, bakurikije imirimo yabo nta kurobanura umukuru cyangwa umuto.

14Ubufindo bugaragaza ko Meshelemiya ari we ugomba kurinda irembo ry'iburasirazuba. Umuhungu we Zakariya wari umujyanama mwiza, ubufindo bugaragaza ko agomba kurinda irembo ryo mu majyaruguru.

15Obedi-Edomu ashingwa kurinda irembo ryo mu majyepfo, naho abahungu be bashingwa kurinda amazu y'ububiko.

16Ubufindo bwagaragaje kandi ko Shupimu na Hosa bashingwa irembo ry'iburengerazuba, n'irembo rya Shaleketi riri ku nzira izamuka.

Dore uko abarinzi bari bashyizwe kuri buri rembo:

17ku irembo ry'iburasirazuba buri munsi habaga Abalevi batandatu, ku irembo ryo mu majyaruguru buri munsi habaga bane, ku irembo ryo mu majyepfo buri munsi habaga bane, naho ku mazu y'ububiko buri munsi habaga amatsinda abiri agizwe n'Abalevi babiri babiri.

18Ku cyumba cyerekeye mu ruhande rw'iburengerazuba, hari abarinzi babiri n'abandi bane ku muhanda.

19Ayo ni yo yari amatsinda y'abarinzi b'amarembo bakomokaga mu muryango wa Kōra n'uwa Merari.

Indi mirimo yo mu rusengero

20Abandi Balevi bari bashinzwe gucunga umutungo w'Ingoro y'Imana, kimwe n'ibindi bikoresho byeguriwe Imana.

21Abakomoka kuri Lādani bo mu muryango wa Gerishoni ari na bo bakuru b'imiryango yabo, ni Yehiyeli

22n'abahungu be, na Zetamu n'umuvandimwe we Yoweli. Bari bashinzwe umutungo w'Ingoro y'Uhoraho.

23Abakomoka mu muryango wa Amuramu n'uwa Yisehari, n'uwa Heburoni n'uwa Uziyeli ni aba:

24Shubayeli ukomoka kuri Gerushomu mwene Musa, yari umuyobozi mukuru ushinzwe umutungo.

25Yari afitanye isano n'abakomoka kuri Eliyezeri. Eliyezeri yabyaye Rehabiya, wabyaye Yeshaya, wabyaye Yoramu, wabyaye Zikiri, wabyaye Shelomiti.

26Shelomiti n'abavandimwe be bari bashinzwe impano zeguriwe Imana zatanzwe n'Umwami Dawidi n'abakuru b'imiryango, bari n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abandi batware b'ingabo.

27Iminyago y'intambara bayeguriye Imana, kugira ngo ikoreshwe mu gusana Ingoro y'Uhoraho.

28Naho ibyo umuhanuzi Samweli na Sawuli mwene Kishi, na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya beguriye Imana byose, byari bishinzwe Shelomiti n'abavandimwe be.

Imirimo y'abandi balevi

29Kenaniya ukomoka mu muryango wa Yisehari n'abahungu be, bari bashinzwe imirimo itari iyo mu Ngoro, bakaba abanditsi n'abacamanza muri Isiraheli.

30Hashabiya n'abandi bagabo b'intwari igihumbi na magana arindwi bo mu muryango wa Heburoni, ni bo bagenzuraga intara y'Abisiraheli yo mu burengerazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Bari bashinzwe kandi imirimo yeguriwe Uhoraho n'iy'umwami.

31Yeriya ni we wari umukuru w'abakomoka kuri Heburoni. Mu mwaka wa mirongo ine Dawidi ari ku ngoma, habaye ubushakashatsi mu bisekuru by'umuryango wa Heburoni, babona ko hari abantu b'intwari bo muri uwo muryango, bari batuye i Yāzeri ho muri Gileyadi.

32Yeriya n'abavandimwe be ibihumbi bibiri na magana arindwi, bari intwari bakaba n'abakuru b'umuryango. Umwami yabashinze imirimo yeguriwe Imana n'umwami, mu karere kari gatuwe n'umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help