Zaburi 36 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ubugizi bwa nabi bw'abagome

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uhoraho.

2Nimwumve iri jambo:

umutima w'umugome wuzuye ibicumuro,

ntiyigera atinya Imana.

3Ni umuntu wiyemera cyane,

ntazirikana ibyaha bye ngo abizinukwe.

4Amagambo avuga yuzuye ubugome n'ibinyoma,

ubwenge bwo gukora ibyiza yabuteye umugongo.

Ineza y'Uhoraho

5Imigambi y'ubugome ayicura nijoro,

yiyemeza gukora ibidatunganye ntareke gukora ibibi.

6Nyamara wowe Uhoraho, ineza ugira isesuye ijuru,

umurava wawe ugera ku bicu.

7Ubutungane bwawe buhanitse nk'imisozi miremire,

ubutabera bwawe busendereye nk'inyanja ngari.

Uhoraho, wita ku bantu no ku nyamaswa.

8Mana, mbega ukuntu ineza ugira ihebuje!

Abantu baguhungiraho urababundikira ukabarinda.

9Urabazimanira ukabahundazaho ibyiza byawe,

ubagirira ubuntu busendereye nk'uruzi.

10Koko ni wowe sōko y'ubugingo,

uri n'urumuri rutumurikira.

11Ujye ugirira neza abakumenye,

abafite umutima uboneye ubagaragarize ko uri intungane.

12Ntugakundire abirasi kungirira nabi,

abagome ntukabakundire kuntera guhunga.

13Dore inkozi z'ibibi zaratsinzwe,

zaraguye ntizongera kubyutsa umutwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help