Ivugururamategeko 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho yigishiriza Abisiraheli mu butayu

1Mujye mwubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi, kugira ngo mubeho mugwire, mwigarurire igihugu Uhoraho yarahiriye ba sokuruza.

2Mwibuke uko Uhoraho Imana yanyu yabayoboye mu rugendo rwo mu butayu, iyi myaka mirongo ine yose. Kwari ukugira ngo abacishe bugufi, abagerageze kandi ngo amenye ko muzubahiriza amabwiriza ye.

3Yabacishije bugufi arabareka murasonza, hanyuma abagaburira manu, bya byokurya mutari mwigeze mumenya, yaba mwe yaba ba sokuruza. Kwari ukugira ngo mumenye ko umuntu adatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Uhoraho avuga.

4Muri iyo myaka mirongo ine imyambaro ntiyabasaziyeho, n'ibirenge byanyu ntibyigeze bibyimba.

5Mumenye neza ko Uhoraho Imana yanyu yagiye abigisha, nk'uko umubyeyi yigisha umwana we.

6Mujye mwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu, mugenze uko ashaka kandi mumutinye.

7Azabajyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n'amasōko, n'amariba bitembera mu bibaya no ku misozi.

8Ni igihugu cyera ingano za nkungu n'iza bushoki, n'imizabibu n'imitini n'imikomamanga, n'amavuta y'iminzenze n'ubuki.

9Ni igihugu kitazabamo inzara, muzahora mufite ibyokurya nta cyo muzabura. Ni igihugu gikize ku mabuye y'agaciro nk'ubutare n'umuringa.

10Muzarya muhage, bitume mushimira Uhoraho Imana yanyu igihugu cyiza yabahaye.

Abisiraheli bagomba kwibuka ibyiza Uhoraho yabagiriye

11Muzirinde kumwibagirwa kandi mujye mwubahiriza ibyemezo yafashe, n'amabwiriza n'amateka ye mbashyikirije uyu munsi.

12Nimurya mugahaga mukubaka amazu meza mukayabamo,

13amashyo yanyu n'imikumbi yanyu bikagwira, mukagira n'ubutunzi bw'ifeza n'izahabu n'ibindi byose,

14muzirinde kwirata ngo mwibagirwe Uhoraho Imana yanyu. Mujye mwibuka ko ari we wabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato,

15akabacisha muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo indyanishamurizo n'inzoka zifite ubumara, mukahabura n'amazi yo kunywa. Mujye mwibuka uko yabakuriye amazi mu rutare rukomeye,

16akabagaburira manu, bya byokurya ba sokuruza batigeze bamenya. Yabacishije bugufi abagerageza atyo, kugira ngo nyuma muzamererwe neza.

17Muzirinde kwibwira ko imbaraga zanyu n'ubushobozi bwanyu ari byo byabahesheje ubwo butunzi,

18ahubwo muzajye mwibuka ko mubukesha Uhoraho Imana yanyu. Azaba abigiriye gusohoza Isezerano yarahiriye ba sokuruza, nk'uko yabitangiye.

19Ariko ndabahamiriza ko nimwibagirwa Uhoraho Imana yanyu mukayoboka izindi mana mukazisenga, muzarimbuka

20kimwe n'andi mahanga Uhoraho azarimbura. Azabarimburira ko muzaba mutamwumviye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help