1Nuko Yobu arabasubiza ati:
2“Numvise amagambo menshi nk'ayo,
ihūmure mumpa riteza amakuba.
3Mbese amagambo yawe y'impfabusa ntashira?
Ni iki kigutera gusubiza utyo?
4Iyaba mwari mumeze nkanjye,
nanjye nari kuvuga nkamwe,
navuga amagambo menshi mbanegura,
nabazunguriza umutwe.
5Inama nabagira zabakomeza,
bityo amagambo yanjye yabahumuriza.
6“Nyamara iyo mvuze uburibwe bwanjye ntibucogora,
iyo niyumanganyije ngaceceka na bwo ntibushira.
7Erega ubu Imana yaranjahaje,
abo mu rugo rwanjye bose yarabatsembye!
8Iminkanyari yanteje ku mubiri ni cyo kimenyetso,
kunanuka kwanjye na ko ni ko kunshinja.
9Imana irandakarira ikantanyaguza,
irandeba ikampekenyera amenyo,
ni umwanzi wanjye umpozaho ijisho.
10Abantu barampagurukiye banyasamiye,
barantuka bakankubita inshyi,
biremye agatsiko kandwanya.
11Imana yangabije abagizi ba nabi,
yanjugunye mu maboko y'abagome.
12Yampungabanyije nari nguwe neza,
yamfashe ku gakanu iranshwanyaguza,
yangize imāshiro ry'imyambi yayo.
13Imyambi inturuka impande zose,
impinguranya impyiko ikankomeretsa nta mpuhwe,
bityo indurwe yo mu mwijima wanjye ikisesa hasi.
14Incakira nk'umurwanyi,
inkomeretsa incuro nyinshi.
15Mpora nambaye imyambaro igaragaza akababaro,
nicara nigunze nubitse umutwe mu mukungugu.
16Amaso yanjye yatukujwe no guhora ndira,
ibihenehene byayo byarirabuye,
17nyamara ntawe nagiriye urugomo,
isengesho ryanjye ku Mana riraboneye.
18“Wa si we, witwīkira amaraso yanjye,
reka ugutakamba kwanjye kumvikane.
19Erega mfite umurengezi mu ijuru!
Koko rero umurengezi wanjye ari mu ijuru.
20Incuti zanjye zo zirankoba,
nyamara jye ntakambira Imana, amarira ambunga mu maso.
21Umurengezi wanjye nankiranure n'Imana,
nadukiranure nk'uko umuntu akiranura incuti ye.
22Nangoboke iminsi yanjye ni mbarwa,
dore ngiye gupfa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.