Zaburi 47 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho ni Umwami w'ikirenga

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.

2Mwa bantu bo mu mahanga yose mwe, nimwishime!

Nimukome mu mashyi muvugirize Imana impundu!

3Koko Uhoraho Usumbabyose akwiye kubahwa,

ni Umwami w'ikirenga ugenga isi yose.

4Ashyira agahato ku mahanga akatuyoboka,

amoko yayo akaduhakwaho.

5Twebwe abakomoka kuri Yakobo, Uhoraho yaradukunze,

yadutoranyirije igihugu akiduha ho umunani udutera ishema.

Kuruhuka.

6Imana yazamutse i Siyoni bayivugiriza impundu,

Uhoraho azamuka bamuvugiriza amakondera.

7Nimuririmbire Imana, koko nimuyiririmbire!

Nimuririmbire Umwami wacu, koko nimumuririmbire!

8Koko Imana ni yo Mwami ugenga isi yose,

nimumuririmbire indirimbo yo kumusingiza.

9Imana ni yo igenga amahanga,

Imana iganje ku ntebe yayo nziranenge.

10Abategeka amahanga barikunganyije,

baba ubwoko bw'Imana ya Aburahamu,

ni yo ishyiraho abategetsi ngo barengere abo ku isi.

Koko Imana isumba byose!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help