Ezayi 38 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uburwayi bw'Umwami Hezekiya no gukira kwe(2 Bami 20.1-11; 2 Amateka 32.24-26)

1Muri icyo gihe Hezekiya ararwara yenda gupfa. Umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi ajya kumusura aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Itegure urage abo mu rugo rwawe, kuko utazakira iyi ndwara.’”

2Hezekiya arahindukira areba ivure, yambaza Uhoraho ati:

3“Uhoraho, ibuka uko nagukoreye n'umurava mbikuye ku mutima. Ntabwo nahwemye gukora ibikunogeye.” Hezekiya araturika ararira.

4Uhoraho abwira Ezayi ati:

5“Genda ubwire Hezekiya uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi, numvise isengesho ryawe kandi nabonye amarira yawe. Ubuzima bwawe mbwongereyeho imyaka cumi n'itanu.

6Wowe n'abatuye uyu murwa nzabakiza umwami wa Ashūru, ndetse nzarinda uyu murwa.’ ”

7Ezayi aramubwira ati: “Uhoraho ari buguhe ikimenyetso kikwemeza ko azasohoza icyo yasezeranye.

8Dore igicucu cy'izuba kiri ku ngazi ya Ahazi, kigiye kuva aho kiri gisubire inyuma ho intambwe icumi.” Nuko cya gicucu cy'izuba gisubira inyuma ho intambwe icumi.

Isengesho rya Hezekiya

9Dore igisigo cya Hezekiya umwami w'u Buyuda amaze gukira indwara. Yaravuze ati:

10“Nibwiraga ko ngiye gukenyuka,

nibwiraga ko ngiye ikuzimu ntarangije imyaka yanjye yo kubaho.

11Nibwiraga ko ntazongera kubona Uhoraho nkiri ku isi,

nibwiraga ko ntazongera kubona umuntu mu batuye isi izashira.

12Icumbi ryanjye ryarashenywe,

ryajugunywe kure yanjye nk'ihema ry'umushumba.

Koko ngeze ku iherezo ry'ubuzima,

wagabanyije ubuzima bwanjye nk'umwenda wakaswe,

umbabaza ku manywa na nijoro.

13Ndara ntaka kugeza mu gitondo,

Uhoraho yajanjaguye amagufwa yanjye nk'intare,

ambabaza ku manywa na nijoro.

14Ndajwigira nk'intashya cyangwa igishwi,

ndaguguza nk'inuma.

Singishoboye guhanga amaso ijuru,

Nyagasani, ndagowe ntabara.

15None se kandi mvuge iki, ko ari wowe wabimbwiye?

Koko ni wowe wabikoze.

Mu kubaho kwanjye kose nzicisha bugufi,

nzicisha bugufi kubera agahinda kanshengura.

16Nyagasani, ibyo wakoze bituma abantu babaho,

ku bw'ibyo byose nanjye nzabaho,

bityo uzangarurira ubuzima mbeho.

17Koko umubabaro wanjye uwuhinduyemo umunezero,

wowe ubwawe washimishijwe no kumvana ikuzimu,

ibyaha byanjye byose wabijugunye kure yawe.

18Uhoraho, abari ikuzimu ntibabasha kuguha ikuzo,

abapfuye ntibabasha kugusingiza,

ntibashobora kukugirira icyizere.

19Abazima ni bo bagusingiza,

bagusingiza nk'uko mbikora,

ababyeyi bamenyesha abana babo umurava wawe.

20Uhoraho warankijije,

bityo mu mibereho yacu yose tuzakuririmbira,

tuzakuririmbira ducuranga inanga mu Ngoro yawe.”

Uko Hezekiya yakize uburwayi bwe

21Ezayi aravuga ati: “Nibategure umubumbe w'imbuto z'umutini, maze bawushyire ku kibyimba cy'umwami kugira ngo akire.”

22Hezekiya aramubaza ati: “Mbese ni ikihe kimenyetso kibasha kunyemeza ko nzasubira mu Ngoro y'Uhoraho?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help